Image default
Amakuru

Nyuma ya Rusesabagina, Padiri Nahimana ashobora kwisanga i Kigali

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yaciye amarenga ko Padiri Nahimana, ukunda kumvikana ku mbuga nkoranyambaga abika Umukuru w’Igihugu ashobora kwisanga mu Rwanda nk’uko Paul Rusesabagina byamugendekeye mu minsi ishize.

Padiri Nahimana wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu mu Murenge wa Nzahaha ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ubu ari mu Bubiligi aho bivugwa ko yahungiye nyuma yo gukora amakosa atandukanye, arimo no gusambanya abagore agahabwa akato muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Uyu mupadiri mu bihe bitandukanye Nahimana wiyise perezida wo mu buhungiro yagiye yumvikana ku mbuga nkoranyambaga abika umukuru w’Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame yavuze ko iby’uyu mupadiri bitamutwarira umwanya.

Ati “Uwo mupadiri sinzi ibyo yize mu bupadiri ariko nubu araza kukubwira ko uwo mwavuganaga atari njyewe hari undi dusa[…] Ariko icyo nashakaga kukubwira cya mbere ntabwo bintwarira umwanya iby’uwo mupadiri. Ntibizagutangaze umunsi nawe tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina[…]Abika abapfuye nabo yica nabo agira ate ariko amaherezo buriya nawe ruzamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano amaherezo”.

“Urubyiruko rujye rumenya gusesengura”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba gusesengura ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Urubyiruko rujye rumenya gusesengura. Bajye bamenya ibishobora gushyirwa kuri izo mbuga, ibyateza ibibazo kurusha gukemura ibibazo[…]abantu babaho uko babayeho, ntabwo twabuza ababayeho uko babayeho mu buryo bw’imico mibi nk’iriya.”

Yakomeje avuga ko ubuzima ari ubuzima, umuntu ataba azi igihe amara ku Isi, ndetse ko n’abavuga ibyo bashatse nabo batazi igihe bazamara ku Isi, niba ari imyuka runaka, asanisha ibyo avuga n’imvugo yo mu mugani wa Kinyarwanda, ko “urucira mukaso rugatwara nyoko.”

“Nabwira n’abantu ko ariwe wanizanye”

Avuga ku bibaza uko Rusesabagina weretswe abanyamakuru ku wa mbere i Kigali w’icyumweru gishize yageze mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ati ‘Ushobora kwizana ubishaka uzi nicyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano[…]kuva aho yavuye kurinda agera hano nta cyaha na kimwe kigeze gikorwa”.

Yagize nicyo avuga ku bandi bakoranaga na Rusesabagina bafashwe mu bihe bitandukanye nabo bakazanwa mu Rwanda barimo Sankara, yavuze ko hari igihe kizagera bakagira aho bahurira bagashinjanya hagati yabo.

Pereszida Kagame yavuze ko Rusesabagina yagambaniye abanyarwanda akanabica, ibi bikaba bishimangirwa n’imiryango y’abo yahekuye bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aba bakaba banasaba ko bazahabwa indishyi.

Rusesabagina aregwa n’u Rwanda ibyaha byo “kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni…”

Uyu mugabo kandi ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Umubare w’abakoresha Facebook waragabanutse

Emma-Marie

Perezida Kagame yatashye Hotel One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi  

Emma-marie

Coronavirus: Abavuye mu Rwanda n’u Burundi babujijwe kujya muri UK

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar