Hari abagore bavuga ko nyuma yo kubyara basubira mu kazi batonkeje abana amezi atatu y’ikiruhuko nk’uko amategeko abigena kubera gutinya ko bazirukanwa, ibi bikaba bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umwana n’umubyayi.
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, ryemerera umugore wabyaye ikiruhuko cy’amezi atatu. Iki kiruhuko ariko bamwe mu bagore twaganiriye batubwiye ko batajya bakirangiza kuko baba batinya kwirukanwa.
Uku gusubira mu kazi igitaraganya bituma rimwe na rimwe abana bahita banga ibere bagatangira guhabwa imfashabere imburagihe.
Nyiraneza Devota wo mu Karere ka Muhanga, ni umwe mu babyeyi twaganiriye. Ati “Nkorera ikigo cy’ubucuruzi […] namaze ukwezi kumwe mu rugo nyuma yo kubyara mpita nsubira mu kazi kubera ko umukoresha wanjye yari yambwiye ko nintajya mu kazi bazashaka unsimbura[…] umunsi wa mbere umwana namukamiraga amashereka nkayamusigira, ariko icyumweru cyagiye gushira amashereka yaragiye. Twahise tumuha imfashabere zimutera impiswi, atakaza ibiro ku buryo ndetse atangira no kurwaragurika.”
Uwera Danise wo mu karere ka Kicukiro nawe ati “Maze kubyara inshuro eshatu ndi mu kazi, ariko nta na rimwe nari namara mu rugo amezi atatu y’ikiruhuko nemererwa n’itegeko kuko nsubira ku kazi nyuma y’ukwezi kumwe gusa. Bingiraho ingaruka kuko mu minsi ya mbere amashereka aranyica, umwana nawe agasubira inyuma, akarwara impiswi kandi kubera guhabwa imfashabere imburagihe.”
Usibye ingorane zo kutonsa, abagore basubiye mu kazi bavuga ko hari abakoresha batabaha amahirwe nko koherezwa mu butumwa bw’akazi kuko bafite abana bato.
Mucumbitsi Alexis, inzobere mu by’imirire, akaba n’umuyobozi w’ishami ry’imirire muri gahunda yo gukurikirana imikurire y’abana bato (NECPD) avuga ko nta kindi kintu gishobora gusimbura ibitungamubiri n’ibirinda umubiri bibonekera icya rimwe mu mashereka, agasaba abakoresha kubahiriza amategeko bagaha abagore ikiruhuko gikwiye.
Ati “Umwana ukivuka agomba konka amezi atandatu nta kindi kintu avagiwe kuko burya kindi kintu kibaho gisimbura amashereka y’umubyeyi ku mwana[…] abakoresha bajye bubahiriza ikiruhuko umubyeyi agenerwa n’amategeko.”
Mucumbitsi yemeza ko ibindi bifungurwa byahabwa umwana nabyo bishobora kugira intungamubiri, ariko bikanagira ingaruka mbi ku mubiri. Ati “Amashereka ni yo yonyine afite iyo suku, afite n’intungamubiri kandi atagira ingaruka ku mwana, ni cyo gituma tuvuga ngo ni ryo funguro ryiza ribaho umwana akeneye”.
Yakomeje asobanura ko usibye gutuma umwana akura neza mu bwenge no ku mubiri ndetse bikanamurinda kugwingira, konsa binarinda umubyeyi wonkeje neza indwara zirimo cancer y’ibere, no kudasama imburagihe.
NECPD ivuga ko ubushakashatsi bwo mu 2015 bwerekanye ko mu Rwanda “abana bonka amezi atandatu batavangiwe ari 87%”, akavuga ko abasigaye ari bo bafite ikibazo kuko ababyeyi bahagarika kubonsa neza bakajya gushaka ubuzima.
Ishami rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO, rivuga ko konsa umwana neza igihe gikwiriye byakiza ubuzima bw’abana 820 000 buri mwaka, bikanatanga umusaruro w’inyongera wa miliyari $302.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.rw