Image default
Abantu

Kakwenza Rukirabashaija uherutse guhunga uganda yageze mu Budage

Umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wo muri Uganda wahunze ighugu cye mu byumweru bibiri bishize, yageze mu Budage, nk’uko ihuriro ry’abanditsi PEN hamwe n’umunyamategeko we babivuga.

Kuwa gatatu umunyamategeko we Eron Kiiza yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Yageze mu Budage muri iki igtondo.”

Uyu munyamategeko yongeyeho ko iyi nkuru ari “ukwiruhutsa gukomeye”.

Uyu mwanditsi wegukanye igihembo mpuzamahanga yahunze Uganda nyuma y’uko arekuwe by’agateganyo n’urukiko.

Tortured' Ugandan novelist Kakwenza flees into exile, says lawyer

Yari yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza mu mahanga ibikomere avuga ko yakuye ku iyicarubozo yakorewe afungiye ahantu hatazwi.

Ariko urukiko rwamwimye urwo ruhushya runafatira pasiporo ye.

Ikigo cy’abanditsi b’ihuriro PEN ishami ryo mu Budage ryatangaje ko ryishimiye “kwakira Rukirabashaija mu Budage”.

Mu butumwa iri shami ryatangaje kuri Twitter ryavuze ko “ari kwitabwaho n’inshuti hamwe na PEN”.

Deniz Yücel umunyamakuru akaba n’umwanditsi mu Budage yatangaje ifoto ari kumwe na Kakwenza amuha ikaze muri icyo gihugu.

Umunyamategeko we yabwiye AFP ko umukiriya we yahunze akinjira mu Rwanda agenda n’amaguru maze akajya mu kindi gihugu, aho yafashirijwe n’ishami rya ONU rishinzwe impunzi, UNHCR, kujya mu Budage.

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, icyo gihe yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na perezida w’u Rwanda akamubwira ko uwo muntu atari mu Rwanda.

Rukirabashaija yafashwe mu Ukuboza (12) ashinjwa kwibasira mu itumanaho atuka Perezida Museveni n’umuhungu we kuri Twitter. We yahakanye ibyo aregwa.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Rukirabashaija yashinje Gen Kainerugaba uruhare mu kumufunga no kumukorera iyicarubozo, we yarabihakanye avuga ko atari amuzi yamumenye gusa yumvise avugwa ku mbunga nkoranyambaga.

Urubanza rwe rwari gutangira tariki 23 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

Mu 2021 Rukirabashaija yahawe igihembo mpuzamahanga cy’umwanditsi mwiza cya Pen Pinter Prize kubera igitabo cye “The Greedy Barbarian”, kivuga kuri ruswa ikabije mu gihugu atavuze izina.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Iryinyo rya Lumumba rirashyize ritashye iwabo

Emma-Marie

Abakora isuku ku muhanda babangamiwe no kudahemberwa igihe-Ubushakashatsi

Emma-Marie

Gatsibo:Umubyeyi w’umwana wasambanyijwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri ‘ntiyizeye ubutabera’

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar