Image default
Ubuzima

OMS ivuga ko itazi impamvu abakozi bayo birukanwe mu Burundi

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS/WHO muri Afurika yabwiye abanyamakuru ko ubu bari kuvana abakozi bayo birukanwe mu Burundi nyuma y’uko leta ivuze ko badashaka mu gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri World Economic Forum, Madamu Moeti yagize ati: “Ntabwo tuzi impamvu bafashe icyo cyemezo ariko turi gufatanya n’abakozi ba UN muri icyo gihugu ngo bafashe bagenzi bacu kuhava”.

Dr Moeti yongeraho ko OMS ishobora gukomeza gukorana n’aba birukanwe mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo.

Inyandiko iboneka ku mbuga nkoranyambaga ya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi imenyesha ko abantu bane (4) barimo uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO mu Burundi “badakenewe” mu gihugu.

Inyandiko igaragara nk’iyanditswe n’iyi minisiteri imenyesha ko Dr Walter Kazadi Mulombo uhagarariye OMS mu Burundi, Pr. Tarzy Daniel, Dr Ruhana Mirindi Bisimwa na Dr Jean Pierre Murunda Nkata bategetswe kuva ku butaka bw’u Burundi mbere ya tariki 15/05/2020.

Dr Matshidiso Moeti

BBC yavuganye na Ezechiel Nibigira minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ariko ntiyahakana cyangwa ngo yemeze ibivugwa muri iyi nyandiko.

Umwe mu bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga utifuje gutangazwa yemereye BBC ko iriya nyandiko ari iy’ukuri kandi ari iya minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Iyi nyandiko ntisobanura impamvu yo kwirukanwa kw’aba.

Dr Walter Kazadi Mulombo yabwiye BBC ko kuri ubu ntacyo yabwira abanyamakuru.

OMS niyo iyoboye ibikorwa byo kurwanya coronavirus ku isi.

Mu Burundi leta ivuga ko hamaze kuboneka abantu 27 banduye coronavirus 11 bayikize n’umwe yishe.

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza bihuza abantu benshi cyane begeranye, hari abagaragaza impungenge ko iki cyorezo gishobora kwiyongera mu gihugu.

Related posts

Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango

Emma-Marie

“Umwaka utaha mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo”

Emma-Marie

Covid -19 imaze guhitana abarenga miliyoni eshatu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar