Bamwe mu bagore batwite bavuga icyorezo cya Covid -19 cyatumye bacikanwe na gahunda yo kwipimisha batwite kubera ikibazo guma mu rugo ya hato na hato, abandi bakavuga ko byatewe no kubura ‘Transport’, abayobozi b’ibitaro bati umubare w’abagore bipimishije wariyongereye.
Muri Werurwe na Mata 2020, ubwo gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ yari irimbanyije mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bamwe mu bagore bari batwite bavuga ko bacikanwe na gahunda yo kwipimisha kubera kubura uko bagera ku bitaro no ku bigo nderabuzima, hari n’abatubwiye ko barinze babyara batipimishije na rimwe.
Umwe mu bagore baganiriye na Iriba News, atuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo. Yagize ati “Nipimishije rimwe icyorezo cya korona gihita cyaduka badushyira muri guma mu rugo, kubona uko ngera kwa muganga byari ikibazo. Itariki yo kongera kujya kwipimisha yageze nta modoka zigenda mbura uko njya kwa muganga.”
Undi mugore utuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Nduba nawe ngo ntiyabashije kwipimisha ku gihe. Ati “Numvise bavuga ngo abantu bagume mu rugo sinirirwa njyayo kuko kugera ku kigo nderabuzima harimo urugendo rw’isaha n’amaguru. narinze mbyara ntipimishije na rimwe”
Bamwe mu bayobozi b’Ibitaro bati “Umubare w’abagore batwite bipimishije wariyongereye
Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Corneille ati “Umubare w’abagore bipimisha inda twiyongereyeho 9% ugereranyije no mu kwezi kwa mbere. Igipimo cy’abantu bipimisha inda mu mezi atatu ya mbere ni igipimo kijya kitugora cyari kiri hasi, aho usanga abantu bipimisha ari bakeya nko mu kwezi kwa mbere twarangije turi kuri 49% , ukwezi kwa gatatu ari nako twatangiriyeho gahunda ya gumamurugo turi kuri 58%.”
Mu gihe gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yari itaroroshywa, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yari yatangaje ko gahunda yo guhabwa inkingo kimwe n’izindi serivisi zitangwa kwa muganga zarakomeje nkuko bisanzwe. Abafite abana batararangiza inkingo basabwa kwihutira ku Kigo Nderabuzima kibegereye.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umugore utwite aba agomba gukurikiranwa yipimisha inshuro enye, ndetse byanashoboka akarenzaho mu gihe bibaye ngombwa. Ibi bifasha abaganga gukurikirana ubuzima bw’umwana uri mu nda n’ubwa nyina.
Iriba.news@gmail.com