Image default
Sport

Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc bagiye guhabwa ibihembo byo guteza imbere ruhago

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umwami wa Maroc, Mohammed VI bazashyikirizwa igihembo cyagenewe abakuru b’ibihugu ba Afurika babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mwaka wa 2022.

Perezida Paul Kagame hamwe n’Umwami wa Marocco, Mohammed VI

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 14 Werurwe 2023, uzabera i Kigali.

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, ni we uzashyikiriza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI, igihembo cyagenewe abakuru b’ibihugu babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mwaka wa 2022.

Ni umuhango uzitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’abandi bashyitsi bazaba baturutse muri CAF nabo bazitabira uwo muhango.

Kugeza ubu u Rwanda rufite Stade imwe “Stade Huye” ibasha kwakira imikino mpuzamahanga, ariko byibuze mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda rushobora kuzaba rufite stade eshanu mpuzamahanga ukurikije gahunda ihari yo kubaka ibibuga bishya birimo n’ikizashyirwa i Muhanga.

Yanditswe na Mulindwa C

Related posts

Hatangiye iperereza ku ihohoterwa ryakorewe Salma Mukansanga

EDITORIAL

Abayobozi bakuru b’Ingabo basuye APR FC

Emma-marie

Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya mbere

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar