Image default
Sport

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’Afurika gukora cyane

Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri wahoze ari perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada babwiye urubyiruko rwa Afurika rubarirwa mu bihumbi ruteraniye i Kigali amagambo yo kurushishikariza guteza imbere uyu mugabane no gukora ibikorwa birugira ibihangange.

Image

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko igikorwa nk’iki ari amahirwe kuri bo nubwo ngo hari iby’ibanze urubyiruko mu bihugu bya Afurika ruba rukeneye ngo rukangure ubuhangange rwifitemo.

Hari mu gikorwa cyo gutangiza iserukiramuco rya Giants of Africa Festival, ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ku mugoroba wo ku cyumweru aho urubyiruko rugera kuri 400 ruvuye mu bihugu 20 bya Afurika rwatumiwe, rukiyongera ku bo mu Rwanda bitabiriye.

“Nimusohoke mukore cyane, mushyiremo igihe cyose n’imbaraga zose mufite, mu kibuga no hanze yacyo, ibyo bizasohora ubuhangange bubarimo. Ibyo ni byo Afurika ikeneye gukora,” ni ko Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko muri Kigali Arena.

Image

Giants of Africa itegura iri serukiramuco, ni ikigo cyashinzwe na Masai Ujiri -Umunyafurika wa mbere wabaye umukuru w’ikipe yo muri NBA shampiyona ya Basketball muri Amerika afatanyije na Godwin Owinje umushoramari wigeze kuba umwe mu bashinzwe gushakira impano amakipe yo muri NBA.

Masai ufite ababyeyi bakomoka muri Nigeria na Kenya – yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye muri Kigali Arena ko rugomba “kugira inzozi nini” ariko zishingiye ku mugabane wa Afurika, no gukora cyane ngo ruzigereho.

Yagize ati: “Mwifitemo ubuhangange, muri ibihangange, nimukanguke mukore ibintu bikomeye mugeze Afurika aho twese twifuza ko igera”.

Image

Giants of Africa ishora imari mu guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika cyane cyane mu mukino wa Basketball, ikora ibikorwa birimo kubaka ibibuga by’uyu mukino mu bihugu bitandukanye, no gutoza urubyiruko rufite impano.

Elizabeth Djazie witabiriye Giants of Africa Festival aturutse muri Bénin yabwiye BBC ko “aya ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rwa Afurika”.

Ati: “Sintekereza ko urubyiruko rwo mu myaka yashize kuri uyu mugabane rwabonaga amahirwe nk’aya, benshi twifitemo ubuhangange buvugwa ariko amahirwe nk’aya, amagambo nk’aya ya Chiney, Festus, Masai Ujiri na Perezida Kagame aba akenewe ngo dukangure ubuhangange twifitemo”.

Abategura iri serukiramuco bavuga rigamije gukangurira urubyiruko rwa Afurika kumva imbaraga rwifitemo no gukoresha amahirwe rufite ngo rugere kure mu mpano zitandukanye rufite.

Image

Djazie avuga ko kimwe mu bidindiza iterambere ry’impano za Afurika no kuzigeza kure ari “imiyoborere mibi y’ibihugu byinshi bya Afurika izana kudindiza iterambere, intambara, kutita ku mpano, ubushomeri n’imibereho mibi y’urubyiruko”.

Djazie ati: “Ni byiza ko urubyiruko rwa Afurika dukangurirwa gukora cyane ngo dukangure ubuhangange twifitemo, ariko abategetsi b’ibihugu na bo bakwiye kumenya ko tubatezeho guha ibihugu byacu, umugabane wacu, ibituma natwe ibyo tubishobora.

“Muri iki gihe, ntiwazamura impano yawe nta mutekano, ntiwagira icyo ugeraho utize neza, utivuje neza, utabonye bicye by’ibanze igihugu kiba gikwiye gukorera umuturage wacyo. Ni ibyo natwe dusaba abategeka ibihugu byacu”.

Image

‘Giants of Africa Festival’ yatangijwe ku cyumweru izarangira ku wa gatandatu w’iki cyumweru twatangiye, aho abayitabiriye bazakora ibikorwa bitandukanye birimo imikino, ibiganiro byo guhuzwa no kumenyana, ibiganiro byo kubabera intangarugero, muzika, n’ibindi.

Mu byamamare byitezwe kuboneka muri iki cyumweru cy’iri serukiramuco harimo umuhanzi Ayra Starr, umunya-Nigeria wavukiye muri Benin uzwi cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Rush” na “Commas”.

Image

Undi ni Kawhi Leonard umukinnnyi w’ikipe ya Los Angeles Clippers watwaye shampiyona ya NBA kabiri ari kumwe na San Antonio Spurs hamwe na Toronto Raptors – ubwo iyi kipe yayoborwaga na Masai Ujiri.

Kawhi azaganiriza abakinnyi ba Basketball bakiri bato barimo gutozwa mu Rwanda anafungure kimwe mu bibuga bishya by’uyu mukino, nk’uko bivugwa na Giants of Africa.

@BBC

Related posts

AFCON 2021: Amakipe arimo Covid afite abakinnyi 11 gusa agomba gukina n’iyo nta munyezamu ubarimo

EDITORIAL

Misiri :Hatangiye iperereza ku gikombe cy’Afurika cyaburiwe irengero

Emma-marie

FERWAFA isabye imbabazi Abanyarwanda amazi yararenze inkombe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar