Image default
Politike

Perezida Kagame yibukije abashinzwe umutekano ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda aributsa ko inshingano ya mbere abashinzwe umutekano w’u Rwanda bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye, ibindi birimo nk’intambara bigakorwa mu gihe byabaye ngombwa gusa.

Ibi bikubiye mu butumwa, Umukuru w’igihugu yatanze ubwo yasozaga amasomo y’Abofisiye 515 barimo abakobwa 53 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yabanje kunyura mu basore n’inkumi basoje imyitozo ihambaye n’amasomo maze areba uko batyarijwe kuzarinda u Rwanda.

Image

Ku karasisi batanyuranya bongeye kuzamura amarangamutima y’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bari bakoraniye mu mbuga ngari iherereye mu ishuri rikuru rya Gisirake rya Gako.

Maze ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ryakurikiwe no kurahirira inshingano nshya binjiyemo, aha ni ho abagera kuri 24 bigiye hanze y’u Rwanda mu bihugu 7 birimo u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Kenya, Qatar, u Butaliyani, Sri Lanka basanze bagenzi babo maze bose bararahira.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye aba basoje amasomo anabibutsa insingano y’ibanze bafite nk’ingabo z’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu kandi yasabye aba basoje amasomo ko ibyo bazakora byose bakwiye kuzarangwa na discipline  (ikinyabupfura) bitabaye ibyo ngo ngo uru rugendo bashoje rwaba ari impfabusa.

Image

Abasoje amasomo muri rusange ni 568 barimo abasore 515 n’abakobwa 53.

Muri bo 475 basoje amasomo y’umwaka 1 na 93 basoje amasomo y’imyaka 4.

Muri aba kandi 58 barangije mu ishami ry’imibanire y’abantu (Social Sciences), 20 mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, barimo kandi 15 barangije mu ishami ry’ikoranabuhanga (Mechanical Engineering).

@RBA

 

 

Related posts

Mwitegure impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa

Ndahiriwe Jean Bosco

Polisi irasaba abanyarwanda kutarangara bagatega amatwi ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 butangwa na Drone

Emma-marie

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar