Image default
Mu mahanga

Pierre Buyoya arashyingurwa muri Mali

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi muri manda ebyiri (1987-1993, 1996-2003) arashyingurwa uyu munsi i Bamako mu Murwa mukuru wa Mali.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Perezida wa Mali riravuga ko Buyoya ashyingurwa uyu munsi nyuma y’igitambo cya misa yo kumusabira iri bubere muri Grande Cathedrale de Bamako, hanyuma ashingurwe mu irimbi rya Ekleziya Gatolika i Bamako.

Ntibiramenyekana niba hari abayobozi bakuru ba Mali cyangwa ab’UMuryango w’Ubumwe bw’Afurika bari bwitabire umuhango wo kumushyingura. Ubuyobozi bwo mu gihugu cye cy’uburundi ntibwigeze bugira icyo bivuga ku rupfu rw’uyu wahoze abuyobora.

Bivugwa ko Buyoya yazize Covid-19, akaba yari amaze ukwezi yeguye ku mwanya wo kuba Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) muri Mali no mu Karere ka Sahel.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Burundi: Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu

Emma-marie

Maroc: Umwana wapfuye nyuma yo kumara iminsi mu mwobo yashenguye imitima ya benshi

EDITORIAL

Agahinda k’abimukira bo muri Haiti bari ku mupaka wa US

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar