Image default
Ubutabera

Gitifu ukekwaho gukubita umwana agapfa yatawe muri yombi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jerome, yatawe muri yombi akekwaho gukubita umwana w’imyaka 15 witwa Musabyamahoro Ethienne agapfa yatawe muri yombi.

Abavandimwe ba Musabyamahoro Etienne, batuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga babwiye itangazamakuru ko yapfuye aruka amaraso nyuma yo gukubitwa na gitifu w’Umurenge wa Mukindo afatanyije n’abapolisi.

Bavuga kandi ko uyu mwana yakubiswe bamushinja ko ari umwe mu bateye amabuye imodoka ya gitifu.

Abavandimwe ba nyakwigendera bavuze ko yapfuye aruka amaraso

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Polisi yagize iti “Mwiriwe, aya makuru avuga iby’urupfu rwa Musabyamahoro Etienne wafatanywe n’abandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yamenyekanye. Naho ku ibijyanye n’icyateye urupfu rwe hatangijwe iperereza. Murakoze.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwavuze ko “RIB yataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.

Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25/12/2020 yitaba Imana tariki 27/12/2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa. Iperereza rirakomeje hashakishwa impamvu yateye urupfu kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bigendera ku mategeko

Emma-marie

Abanyarwanda 8 birukanwe na Niger bagiye gusubizwa i Arusha

Emma-Marie

Sankara yibaza ukuntu Rusesabagina yashakaga kuba perezida w’u Rwanda atari umunyarwanda

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar