Mu Cyumweru gishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza,Henry Charles uzwi nka Prince Harry bagirana ibiganiro.
Yari yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi nka Perezida w’ikigo gifatanya na guverinoma zitandukanye mu gucunga Pariki z’ibihugu n’ibyanya bibungabunzwe, African Parks.
Iki kigo ni na cyo gifitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo gucunga pariki y’igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe.
Ubwo Igikomangoma Harry yari mu ruzinduko mu Rwanda yanunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
@RBA