Image default
Abantu

Gasabo: Abubatse amashuri bigaragambije basaba kwishyurwa

Abaturage bahawe akazi ko kubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Kinyinya bigaragambije basaba kwishyurwa amafaranga bamaze amezi abiri bakorera bakavuga ko bahawe akazi bizezwa ko bazajya bahembwa nyuma y’iminsi 15 amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abagore, abakobwa, abasore n’abagabo bacanye igishyito batera indirimbo bavuga ko bashaka amafaranga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri, amezi akaba abaye abiri badahembwa.

Iyi myigaragambyo yabereye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa kinyinya mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020.

Aba baturage bubatse ibyumba by’amashuri kuri site ya Kagarama A , bavugaga ko bahabwa akazi babwirwaga ko bazajya bahembwa nyuma y’iminsi 15, ariko ngo bategereje ko bahembwa amaso ahera mu kirere.

Bacanye igishyito

Hari uwagize ati “Baduhaye akazi batubwira ko tuzajya duhembwa nyuma y’iminsi 15 none amezi ashize ari abiri bataduhemba. Mu gitondo gitifu yari yatubwiye ko duhembwa uyu munsi none ntitwahembwe”.

Bakomeza bavuga ko gutinda guhembwa byabagizeho ingaruka zitandukanye. Undi ati “Twarumye twarumiwe kubera inzara, abana bacu baricira isazi mu jisho”.

Haje umupolisi ababuza ibyo bikorwa bamubera ibamba bavuga ko biteguye ingaruka z’iyi myigaragambyo bakoze kabone niyo bajya kubafunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred yabwiye tv1 ko habaye ikibazo cy’ingengo y’imari cyatumye frw yo kwishyura aba baturage atinda kuboneka.

Ati “Twari twagize ikibazo kijyanye n’ingengo y’imari […] byararangiye ejo bazatangira guhembwa bakomeze kubaka amashuri.”

Ikibazo cy’abubaka amashuri bagatinda guhembwa kivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abaturage birya bakimara bagakora akazi baba bahawe, ariko igihe cyo guhembwa cyagera bakabwirwa ko nta ngengo y’imari ihari.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Urugendo rwa Mizero ukomoka mu muryango w’abagize uruhare muri jenoside mu komora ibikomere abayirokotse

Emma-Marie

RIB irashakisha umuganga witwa Sugira LĂ©once

Emma-Marie

Ishimwe Dieudonné utegura Miss Rwanda ari mu maboko ya RIB

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar