Image default
Mu mahanga

Etiyopiya: Igihembo gikomeye ku muntu uzatanga amakuru ku muyobozi w’Intara ya Tigre

Leta ya Etiyopiya yateganyije miliyoni icumi z’amafaranga ya Etiyopiya uyu munsi kuwa gatanu. Ni ukuvuga angana n’amadolari 260,000 azahabwa uzafasha gufata umuyobozi w’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF). Byatangarijwe kuri televiziyo ya leta EBC no kuri Twitter ya guverinema.

Abayobozi ba TPLF, bashobora kuba bihishe mu misozi izengurutse intara ya Tigre kuva batsinzwe urugamba mu murwa mukuru wayo kw’italiki ya 28 y’ukwezi gushize kwa 11. Bavuze ko bazihimura. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ntibyabashije kubageraho ngo bagire icyo babivugaho, hashize icyumweru kirenga.

VOA ivuga ko abantu ibihumbi, bikekwa ko bishwe kandi miliyoni zindi bataye ingo zabo nyuma y’imyaka ibiri guverinema ya minisitiri w’intebe Abiy Ahmed itarebana neza na TPLF, bikaba byaravuyemo intambara mu kwezi kwa 11 gushize.

Mu ntara ya Tigre, umuriro w’amashanyarazi wongeye kuboneka na za telefone zongera gukora ahantu hamwe na hamwe, ariko ibitangazamakuru ntibirabasha kwemererwa kuhagera kandi kumenya ukuri ku makuru y’impande zombi, ntibyoroshye.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Igisasu cyaturikije Umusigiti gihitana abarenga 30

Emma-Marie

DR Congo: Inzara iraca ibintu

Emma-Marie

Malawi: Abantu 17 barimo n’abana baburiwe irengero

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar