Urupfu rwa Joselyn Cano, umwe mu bakobwa bafite uburanga bwakururaga abagabo kubera imiterere ye yababaje benshi mu bakunzi nyuma yo kongeresha ikibuno ntibimuhire akahasiga ubuzima.
Uyu mukobwa wari ufite imyaka 29 y’amavuko, urupfu rwe rwamenyekanye kuwa gatanu w’iki cyumweru, abakunzi be by’umwihariko abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakaba bakomeje kwandika ubutumwa bugaragaza ko bashegeshwe n’urupfu rwe.
Bamwe bamugereranyaga n’umunyamerikazi Kim Kardashian, ufite ikibuno gitangarirwa na benshi.
Cano yaguye muri Colombiya aho yari yagiye kwibagisha ngo bamwongerere ikibuno hakoreshejwe uburyo bwa ‘brazilian butt lift’ bwo gutera ibinuro ku gice ushaka kongera.
Kongeresha ikibuno hakoreshejwe Uburyo bwa ‘brazilian butt lift’ biri gushidukirwa n’abakobwa benshi ndetse n’abagore muri Mexique, ariko kandi ngo bimaze guhitana ubuzima bw’abatari bacye.
Joselyn Cano, yari afite abafana basaga miliyoni 12 ku rukuta rwe rwa Instagram bakaba bamukundiraga imiterere ye dore ko atasibaga kubiyereka yambaye utwenda two kogana.
Iriba.news@gmail.com