Image default
Amakuru

RALGA yahembye Uturere twaje ku isonga mu gutanga umusanzu

Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) ryahembye Uturere twaje ku isonga mu gutanga umusanzu w’umwaka wa 2020-2021, ku isonga haje Akarere ka Gatsibo.

Akarere ka Gatsibo kahembewe gutanga neza umusanzu wa buri mwaka muri RALGA kuva 2019/2020 na 2020/2021.

Image

Umunyamabanga mukuru wa RALGA, Ngendahimana Ladislas, yabwiye IRIBA NEWS ko ibihembo byatanzwe biri ukubiri.

Yagize ati «Hari ibihembo bihabwa abatanze mu ikubitiro umusanzu w’umwaka wa 20/21. Ibyo birahabwa Gatsibo na Muhanga. Hari ibihembo bihabwa Uturere twatanze umusanzu ku gihe, ni ukuvuga hagati ya Nyakanga n’Ukwakira 2020. Ni uturere 10 ari two Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Ruhango, Gatsibo, Rulindo, Rutsiro, Karongi, Huye, Rwamagana, Musanze, Nyamagabe. Bariya barahabwa igihembo kihariye kandi kidasanzwe nk’abatanze umusanzu wa 2020-2021 bwa mbere mu bihe by’icyorezo cya COVID19. »

Image

Yakomeje ati « Abandi 10 rero bagenewe igikombe nk’abatangiye ku gihe umusanzu wa 2019-2020. Umusanzu wa buri mwaka ni 28M kuri buri karere, naho Umujyi wa Kigali utanga umusanzu wihariye. »

Umusanzu abanyamuryango ba RALGA batanga ukora iki ?

Ngendahimana yatubwiye ko umusanzu w’abanyamuryango utuma ishyirahamwe ryabo rishobora kubakorera ibikorwa by’ubuvugizi, kubahagararira no kubongerera ubushobozi nk’amahugurwa no gukora ibikorwa bwo kwigiranaho n’ingendo shuri.

Ikindi kandi ngo uyu musanzu ukoreshwa mu gukoresha ibizami by ‘akazi, kuko iri shyirahamwe ribikora nka serivisi idacuruzwa kandi itishyurwa.

Image

Nk’uko yakomeje abisobanura, icyo RALGA ishyize imbere ni ukwegera abanyamuryango, kwakira ibitekerezo byabo kandi bakajya inama ku bikwiye kwitabwaho mu buryo bw’ubuvugizi no kongerera ubushobozi inzego z’ibanze. Ati « Ibyo bizadufasha gutegura neza inteko rusange ya RALGA izaba muri Nzeri 2021[…]Turashimira abanyamuryango bacu kandi turabizeza kurushaho kunoza serivisi tubagomba kuko ari inshingano zacu. Tuzarushaho kubegera no gufatanya nabo. »

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Abasirikare b’u Rwanda bari barashimuswe na FARDC barekuwe

EDITORIAL

Imiti y’inkorora yakorewe mu Buhinde iracyekwaho kwica abana

EDITORIAL

Rwanda’s annual political events compared to Chinese Two Sessions

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar