Image default
Amakuru

RDB yatangiye gukurikirana ibibazo bivugwa kuri Hôtel Château Le Marara

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyatangaje ko cyatangiye gucukumbura ibibazo by’imitangire ya service itanoze bivugwa kuri Château Le Marara, hoteli iherereye mu Karere ka Karongi.

Iyi mitangire ya service itanoze yatangiye kuvugwa ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025, n’abari bitabiriye ubukwe bwabereye kuri iyo hoteli iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Abo bitabiriye ubukwe bashinje iyi hoteli kubaha serivisi mbi, kwirengagiza ibibazo babagezagaho, no kutagarura amafaranga bishyuye service ntibazihabwe.

Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yabwiye The New Times ati:”Turabizi kandi turi gukusanya amakuru yose ajyanye n’iki kibazo kugira ngo tumenye ukuri kw’ibyabaye,” Yakomeje ati: “Icyemezo cyose kizafatwa, kizajyana n’amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”

Umwe mu bakiliya wari witabiriye ubukwe bw’umuvandimwe we kuri iyo hoteli, yanditse kuri X ati:
“Birababaje kubona ubucuruzi bunanirwa kwemera amakosa yabwo. By’umwihariko nyuma yo gusaba kwishyurwa amafaranga yose mbere y’ibikorwa, banasezeranya serivisi y’icyiciro cya mbere. Ariko ibyo twabonye byari ibinyuranye nibyo bari bavuze.”


Abo bakiliya batishimiye serivisi bavuga ko bagejeje ibibazo byabo ku bayobozi ba hoteli, harimo ikibazo cy’ibiryo n’indi mitangire ya serivisi, ariko ntibihabwe agaciro ahubwo bagashyirwa mu gihirahiro,

Banavuze ko baje kwiyishyurira generator yo hanze, kubera ikibazo cy’umuriro wabuze kuri Hotel.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Gérald Muzungu, yabwiye The New Times ko itsinda rya RDB riri gukurikirana ibyo bibazo bijyanye na serivisi mbi bivugwa kuri hoteli, kandi ko akarere kazategereza ibizava mu icukumbura rya RDB.

Ubuyobozi bwa hoteli n’umwunganizi bwayo mu mategeko ntibigeze basubiza ku busabe bw’ikiganiro cyatanzwe n’The New Times.

Related posts

This Simple Breakfast Swap Can Help You Lose Weight

Emma-marie

U Bufaransa: Umunyarwanda aracyekwaho kwica umupadiri

EDITORIAL

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar