Image default
Abantu

Rubavu: Ucyekwaho ubujura yarashwe arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 nzeri 2022 ahagana I saa saba z’joro mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi mu kagari ka Kivumu mu mudugudu wa Gisubizo harasiwe umujura wari wuriye hejuru y’inzu ahita ahasiga ubuzima.

Abaturage bo muri aka kagari ka Kivumu kiciwemo uyu wacyekwagaho ubujura bavuze ko muri iyi minsi iki kibazo cy’ubujura cyongeye kugaruka.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa ati’’Uretse naba badusanga mu ngo zacu bakurira igipangu bakanatobora amazu,ubu no gutaha nyuma ya saa moya zíjoro hari igihe usanga bagutegeye mu nzira bakakwambura cyangwa bakagukomeretsa turifuza ko ubuyobozi by’umwihariko inzego zishinzwe umutekano zakomeza kudufasha abantu nkaba bakajya baryozwa ibyo baba bakoze kandi natwe nkabaturage twiteguye gukomeza gutangira amakuru ku gihe.’’

Iby’uru rupfu kandi byahamijwe,CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba mu kiganiro na Iriba news.

Ati “Nibyo, umujura witwa Ishimwe Prince wari ufite imyaka 18 yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gushaka kurwanya inzego z’umutekano akoresheje icyuma yari afite nyuma yuko abashinzwe umutekano bari bari ku burinzi bakumva umuntu ari gutaka kuko yanigwaga  n’ibisambo bibiri, gusa ubwo batabaraga bose birutse ari uwanigwaga ni abamunigaga, nibwo igisambo kimwe cyuriye hejuru y’inzu kuko cyari gifite icyuma gishaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano barakirasa gihita gipfa ako kanya.”

CIP. Mucyo kandi yaboneyeho gusaba abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakarangwa no kugira ishyaka ryo kwiteza imbere bakareka kumva ko batungwa no kwiba iby’abandi.

Umurambo wa Ishimwe Prince wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ubuyobozi ndetse n’inzegozishinzwe umutekano bari bagiye kuganiriza abaturage by’’umuhariko abatuye mu murenge wa Gisenyi muri kagari ka Kivumu mu mudugudu wa Gisubizo.

Yanditswe na Mukundente Yves.

Related posts

“Abahanzi Nyarwanda Imana itubabarire uburaya dukoze muri iki gihe” Liza Kamikazi

Emma-marie

Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubahombya

EDITORIAL

Itorero ‘Foursquare Gospel Church of Rwanda’ ryujuje urusengero rw’akataraboneka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar