Ndagijimana William, umuyobozi w’umudugudu wa Kitaribwa mu kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, yatashye mu gicuku ahagaritswe n’abakora irondo ry’umwuga arabarwanya kugeza ubwo umwe yamukubise umugeri ukamwangiza ubugabo.
Mu ijoro ryakeye tariki 19 Nzeri 2022 nibwo iyi nkuru yamenyekanye. Abaturage baduhaye aya makuru batubwiye ko Ndagijimana akimara kumena ubugabo bw’umwe mu bakora irondo ry’umwuga, batabaje maze ahita atabwa muri yombi ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanama mu gihe iperereza rigikomeje.
Umunyerondo wakubiswe nawe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kanama nabo bahita bamujyana ku Bitaro bikuru bya Gisenyi.
Abatuye muri aka kagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Kitaribwa bavuze ko batatunguwe naya mahano.
Umwe muri bo witwa Kubwayo Alex ati “Njye sinatunguwe kuko n’ubusanzwe avuga nabi kandi iyo umukeneye ntapfa ku kwitaho yakumva hari uwo wabibwiye akakubwira ko azakugirira nabi. Kubera ko ari twe twamwitoreye turyumaho tukabigira ibanga gusa ubwo atamajwe n’icyaha akoze turifuza ko ubuyobozi bwadufasha agahita asimbuzwa undi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba Nyiransengiyumva Monique mu kiganiro na IRIBA NEWS yemeje ko aya makuru ari impamo ndetse ubu afunzwe.
Ati “Uyu mugabo Ndagijimana William yarwanyije abakora irondo ry’umwuga umwe amwangiza ubugabo. Ntibikwiye ko umuyobozi cyangwa undi wese yahohotera mugenzi we, nubigerageje agomba kubiryozwa ari nayo mpamvu nawe yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kanama.”
Nyiransengiyumva kandi yavuze ko urugomo nkuru rutari ruherutse muri uyu murenge aboneraho gusaba abaturage kwirinda icyaha kuko iyo ugikoze ufungwa bikadidindiza iterambere ryawe n’umuryango wawe no ku gihugu muri rusange. Yibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe y’ahantu babona hari ibibazo.
Ingingo ya 148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ubishaka ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira mu buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda kuva ku bihumbi ijana(100.000frw) kugeza ku bihumbi maganatanu(500.000frw)
Yanditswe na Mukundente Yves.