Image default
Abantu

Rulindo: Haravugwa umugore ushinjwa gusambanya umwana

Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 14.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwatangaje ko icyo cyaha yagikoze ubwo yazaga  kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri  bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

Mu gihe gito umwana yaje  kubwira Nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano  atabwa muri yombi.

Mu kwisobanura kwe  uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bigaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko , ariyo mpamvu agerageza kugihunga.Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Urubanza ruzasomwa tariki 23/09/2021 saambiri za mu gitondo.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Gatsibo: Umwe yitabye Imana barumuna be bajyanwa mu bitaro nyuma yo gushyingura nyirakuru

EDITORIAL

Perezida umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko agifite inyota yo gutegeka

EDITORIAL

Nyuma yo kubyara hari abagore basubira mu kazi igitaraganya batonkeje abana uko bikwiye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar