Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi mu Karere ka Rusizi Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bafashe abantu 80 barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Mu murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro bari mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa(Bridal Shower). Mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac hafatirwa abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino uzwi ku izina rya Biyali.
Ati” Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Niyikiza Janvier wo mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19. Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Biyali.”

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe. Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.
Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.
SRC: RNP