Image default
Abantu

Gasabo: Umugore utaramenyekana yataye abana b’ibitambambuga arigendera

Mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, umugore utaramenyekana yataye abana babiri b’ibitambambuga ku gipangu cy’umuturage arigendera.

Ahagana saa sita z’ijoro nibwo iyi nkuru yamenyekanye, ubwo Ntirenganya Viateur, umuzamu wo kwa Murekatete Jane yumvaga abana baririra hafi y’urugo.

Amakuru yizewe agera ku Iribanews nuko umuzamu yagiye kureba abana barira agasanga ni abana babiri, umukuru w’umukobwa ari hagati y’imyaka itatu n’itatu n’igice yitwa Esther, musaza we yitwa Arsene Delarie uri hagati y’imyaka ibiri n’ibiri n’igice y’amavuko.

Murekatete yabwiye Iribanews ko aba bana baraye iwe.

Ati “Abana baraye iwanjye, ariko ubu nabashyikirije ubuyobozi bw’umudugudu. Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge bamaze kubashakira Ikigo bajyamo nacyo giherereye muri Kagugu bagiye muri uyu mugoroba.”

Akomeza avuga ko kuba atagumanye aba bana bitatewe no kubura ubushobozi, ahubwo ngo nuko nta mwanya afite wo kubitaho uko bikwiye kuko yiga kandi akanakora. Ati “Kwita ku bana bisaba umwanya niyo mpamvu nasanze ibyiza aruko ubuyobozi bwabashakira aho bajya, ariko nzakomeza gukurikirana amakuru yabo menye uko babayeho.”

Aba bana bavuga ko bazanye na nyina akabata kuri gipangu cyo kwa Murekatete, ntibazi amazina ya nyina, ariko nbavuga ko Se yitwa Bosco.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye ko Iribanews ko aba bana batawe koko, ababyeyi babo bakaba bakomeje gushakishwa.

Iribanews

 

Related posts

USA: Harvey Weinstein wahamwe no gufata abagore ku ngufu bamusanzemo coronavirus

Emma-marie

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere arafunze

Ndahiriwe Jean Bosco

Umugabo yatsindiye akayabo mu rubanza na Vodacom

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar