Image default
Abantu

Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd yitabye Imana

Ni nyuma y’igihe kigera ku cyumweru yari amaze arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abo bakoranaga bavuga ko mu bihe bishize yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde aroroherwa agaruka mu kazi ariko ntiyakira burundu.

Gusa ntibyamubujije gukomeza akazi, akaba yari umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd by’umwihariko mu ishami rya KT Press ryandika mu Cyongereza.

Inkuru dukesha Kigali today ivuga ko yakoraga n’Ikiganiro ‘SHISHOZA’ cyasesenguraga ibyerekeranye n’Ijambo ry’Imana cyatambukaga kuri KT Radio mu masaha y’igicamunsi ku Cyumweru. Ni ikiganiro mbere cyahoze cyitwa ‘Inspiration on Sunday’ cyatambukaga mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru.

Umwe mu bo bakoranaga muri KT Press witwa Dan Ngabonziza yabwiye Kigali Today ati “Namenyanye na Charles Kwizera muri 2003. Twiganye amashuri yisumbuye (A-level) nyuma twaje kubana mu nzu ari umunyeshuri kuri SFB jye ndi umukozi. Naje kumusaba ko yaza tugakorana muri The New Times. Yarabyemeye araza turakorana. Twese twaje kwisanga dukorana muri Kigali Today. Numiwe. Gusa Imana ikomeze abasigaye.”

Charles Kwizera yavukiye muri Uganda tariki 08 Ukwakira 1983, ahiga ibyiciro by’amashuri bitandukanye, nyuma agaruka mu Rwanda, ahakomereza amashuri ya Kaminuza.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2008, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo The New Times na Kigali Today, KT Press na KT Radio.

Prince Charles Kwizera yari umugabo wubatse. Azwiho kuba yagiraga amagambo make, kandi ntibabe bakumva hari umuntu yasagariye.

Yabaye no mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ (Rwanda Journalists Association), aho mu mwaka wa 2012 yatowe nk’umubitsi waryo (treasurer).

Yakundaga gusoma ibitabo, kumva indirimbo zaririmbiwe Imana cyane cyane izo mu njyana ya Jazz, gusenga, agakunda n’umuryango we, nk’uko amakuru amwerekeyeho agaragara ku rubuga rwa Internet rwa KT Radio abivuga.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

 

Related posts

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

Emma-Marie

Ukraine: Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yabonetse yarapfuye

Emma-Marie

Donald Trump mu Rukiko ashinjwa kwishyura akayabo umukinnyi wa ‘Porn”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar