Image default
Ubuzima

Minaloc irasaba Abanyarwanda kureka guhuza imisaya, gusomana no guhana ikiganza

Hagamijwe kwirinda indwara z’ibyorezo hamwe n’indwara zandura ziterwa n’umwanda, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yasabye abanyarwanda kureka gusuhuzanya bahuza imisaya, gusomana no guhana ibiganza.

Ibi ni bimwe mubyo Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yavugiye mu Kiganiro kubaza bitera kumenya cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 29 Gashyantare 2020.

Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Twirinde indwara ziterwa n’umwanda”. Uyu muyobozi yavuze ko hari ibintu abanyarwanda bakwiye kureka kugirango barusheho kugira imibereho myiza.

Ati “Hari abantu bashobora kuba barimo kutwumva bakavuga bati ko batubwira gukaraba intoki bakatubuza kuramukanya bagiye kutuvana ku muco? ariko aha ngaha turimo turakumira. Hari indamutso dukunze gukoresha yo guhana imisaya, guhana ibiganza ibi ngibi nabyo nasabaga ko abanyarwanda dukwiye kuba tubiretse[…}n’abakundana ziriya za bosou n’ibiki byose ubu ngubu tugeze mu gihe cyo kuba tubihagaritse.”

Yakomeje avuga ko guhagarika izi ndamukanyo bitazabuza abantu kuramukanya kuko ngo ushobora kuzamura ikiganza ukabwira mugenzi wawe uti “Muraho neza” utamukozeho.

Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr, Nyamusore José, ntabusanya na Bahame, yashimangiye ko kuramukanya abantu bahana ibiganza ari bimwe mu bishobora gukwirakwiza indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’indwara zandura.

Ati “Ubuzima bwawe buri mu biganza byawe. Abanyarwanda nibaramuka bakurikije amabwiriza y’isuku, izi ndwara z’ibyorozo zandura ntaho zizinjirira niyo zaza kuzihashya ni ako akanya kuko icyorezo kirahererekanwa[…]Gutanga ibiganza ni ibintu bitahozeho mu mateka yacu, suhuza umuntu{Azamuye ikiganza} uti muraho murakomeye burya biba bihagije.”

Mu rwego rwo kwirinda indwara zandura ziterwa n’umwanda, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ahahurira abantu benshi  nko mu ma Hotel, alimentation mu Bigo bya Leta n’ahandi, mbere yo kwinjira umuntu arasabwa kubanza gukaraba umuti wica mikorobe mu biganza.

Uyu muco wo gukaraba intoki by’umwihariko ahahurira abantu benshi watangiye no gusakara mu zindi ntara, nko mu Karere ka Rwamagana mbere yo kwinjira aho abagenzi bategera imodoka buri wese arasabwa kubanza gukaraba intoki.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riravuga ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune birinda indwara zikomoka ku mwanda ku kigero cya 50%.

Iribanews

 

 

Related posts

Amasengesho, amashuri n’izindi gahunda zihuza abantu benshi byahagaritswe mu Rwanda

Emma-marie

Ku kibuga cy’indege i Kanombe hari kwifashishwa camera mu gutahura uwakekwaho Coronavirus

Emma-marie

“Saa 15:00 niyo saha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar