Image default
Abantu

Ibihumbi 500 Frw byirukanishije Dr Isaac Munyakazi mu ishyaka PDI

Dr Issac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac “wariye ruswa” y’ibihumbi 500Frw, yirukanwe burundu mu Ishyaka PDI.

Kuri iki cyumweru tariki ya 1Werurwe 2020, abagize Biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yirukanwa burundu muri iri shyaka kuko basanga amakosa yakoze batayihanganira.Iyi nkuru tukaba tuyikisha urubuga rwa Twitter rwa RBA.

Mu mwiherero wa 17 w’Abayobozi Bakuru uherutse kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame  yavuze  amakosa abayobozi bakuru batatu baherutse kwegura bakoze mu minsi ishize.

Ageze kuri Dr Issac Munyakazi yagize ati “Ruswa y’amafaranga angahe?” Perezida Kagame yavuze ko yariye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 yahawe n’umuyobozi w’ishuri washakaga ko ishuri rye rishyirwa mu mashuri meza (ranking).

Umukuru w’Igihugu ati: “Hariho ibintu ‘barankinga’ amashuri uko arutana mu mikorere, umuyobozi w’ishuri yagiye kureba Munyakazi, ishuri rye mu mashuri asaga ijana ryari iry’inyuma y’ijana, ati tworohereze, ishuri ryari mu ya nyuma arishyira mu ya mbere, amuha ruswa y’amafaranga make, ibihumbi 500, ubundi n’uwayaguhera ubusa nta cyiza wakoze wayanga.”

Perezida Kagame yavuze ko amakuru y’iyo ruswa yamenyekanye, Munyakazi yemera koko ko yakiriye ayo mafaranga “kuko hari ibimenyetso simusiga atashoboraga guhakana.”

Related posts

Leta yashyizeho amabwiriza abamotari n’abagenzi bazubahiriza guhera tariki 1 Kamena 2020

Emma-marie

Musanze: Hari abaforomo batanyuzwe n’uburyo bahagaritswe mu kazi

Emma-Marie

Uwishe uwarokotse Jenoside y’Abayahudi yakatiwe gufungwa burundu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar