Image default
Abantu

Rusizi: Ambulance yakoze impanuka bamwe barapfa

Imodoka ya ambulance y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari yajyanye umurwayi ku Bitaro bya Mibirizi, isubira i Nyabitimbo yakoze impanuka ikomeye abantu batandatu bari bayirimo, bane barimo umwana w’umwaka umwe habita bapfa.

Yari itwaye abaforomo babiri b’ikigo ndebuzima cya Nyabitimbo, umwana ufite ikigero cy’umwaka w’umubyaza n’undi muntu umwe utaramenyeka, bose uko ari bane bapfuye.

Umushoferi n’umubyaza bakomeretse bikomeye, bajyanwa ku bitaro bya Mibirizi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku itariki ya 03 Ukwakira 2022, mu mudugudu wa Bunyereri, Akagali ka Kiziho, umurenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi niho iriya mpanuka yabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Kamali Innocent yabwiye UMUSEKE ko impanuka yabaye ubwo imodoka ya ambulance yavaga ku Bitaro bya Mibirizi ijya ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo.

Ati “Mu rukerera saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri, imbangukiragutabara yavaga ku bitaro bya Mibirizi ijya ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, igaruye abarwaza yakoze impanuka abantu batandatu bari bayiromo bane bayiguyemo.”

Icyateye impanuka nubwo kitaramenyekana, uriya muyobozi avuga ko bigaragara ko shoferi yabuze feri.

SRC:Umuseke

Photo: Social Media

Related posts

Bagerageje kudutaba, ntabwo bari bazi ko turi imbuto-Louise Mushikiwabo

Emma-marie

Umwana n’ababyeyi be bishwe barashwe

EDITORIAL

Bamwe mu rubyiruko nta makuru bafite ku matora yo muri Nyakanga 2024

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar