Image default
Amakuru

Rusizi: RIB yataye muri yombi abantu 12 biyita “Abamen”

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha buragira buti:Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB yafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Image

Bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money. Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza. Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita “ayasubiza”, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

Ubundi buryo bakoresha nuko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga, yabikora bakaba baramwibye.

Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money. RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.”

 

Related posts

Umukozi n’uwahoze ari umuyobozi mu “Umwalimu Sacco” barafunze

EDITORIAL

Abadepite bababajwe n’imvugo y’Umuyobozi wa RAB

EDITORIAL

MINAGRI yasabye abadafite ikibazo cy’imyemerere kurya inyama z’ingurube

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar