Image default
Amakuru

Ruswa mu nzego z’ubutabera yafatiwe ingamba zikarishye

Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwashyizeho itsinda ridasanzwe ryahawe inshingano zo kurwanya ruswa ikomeje kuvugwa mu nkiko zo mu gihugu.

Ni itsinda rigizwe n’abakozi bo mu nkiko zitandukanye zo mu gihugu rifite inshingano zo gutahura ruswa cyangwa imyitwarire yerekeza kuri yo.

Abantu 76 barimo abagore 30 ni bo bagenwe bavuye mu nzego zitandukanye z’ubutabera.

Bahawe inshingano zo kugarura isura nziza y’urwego rw’ubutabera dore ko bamwe mu baturage bakemanga ubunyangamugayo bwa bamwe mu bakora muri uru rwego.

Umukuru w’urukiko rw’ubujurire, Bwana Francois Regis, yavuze ko abo bantu bahowe amakosa atandukanye.

Yayatondetse agira ati: “… guhimba urubanza agamije gufungura umufungwa mbere y’igihe yakatiwe n’urukiko, guhindura icyemezo gifunga umuntu by’agateganyo akagihinduramo ikimufungura by’agateganyo…

“…guhindura icyemezo mu rubanza rwasomwe mu ruhame, kugirana imishyikirano itemewe no kuguza amafaranga umuturage ngo akurikiranirwe urubanza mu rukiko.”

Havuzwe kurwanya ruswa ariko ngo si yo ngeso yonyine ikwiye kurwanywa ku bakora mu rwego rutanga ubutabera.

Umucamanza mu rukiko rukuru, Bwana Charles Kaliwabo, yavuze ko asanga hari n’ahandi hakwiye kwitonderwa.

Bwana Kaliwabo yagize ati: “Ntabwo twari dukwiriye kuba tugihanirwa gufata amafaranga ya ruswa, warukwiye no guhanirwa yuko wagiye mu kabari ntiwishyure umwenda.

“Warukwiye guhanirwa yuko niba wariyandagaje ukagera n’aho ubyara umwana hanze, ugahanirwa yuko udatanga indezo. Ntushobora kuza guca urubanza rw’umuntu utaratanze indezo…”

Ubwo yatangaga inshingano kuri iri tsinda, umukuru w’urukiko rw’ikirenga Bwana Faustin Nteziryayo yavuze ko aba bagomba guhashya ingeso zituma ubutabera butakarizwa icyizere.

@BBC

Related posts

This Terrifying Side Effect Is a Sign You’re Eating Too Much Protein

Emma-marie

Gicumbi: Abaturage bibukijwe akamaro ko kubungabunga amashyamba n’amazi

EDITORIAL

ARCT-RUHUKA Gives COVID-19 Relief Support to the Most Affected Families

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar