Umugabo w’imyaka 36 utuye i Rambura mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana yiteye icyuma mu nda aripfumura nyuma y’uko yahoraga atongana n’umugore we amushinja kumuca inyuma.
Ibi yabikoze mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo yari ageze iwe nyuma y’icyumweru cyose atahaba aho ngo yari yabwiye umugore ko amutaye mu nzu ku bwo kubabazwa no kumuca inyuma.
Zamu Daniel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, aganira na MUHAZIYACU yavuze ko ikibazo cy’uyu muryango bari basanzwe bakizi ngo kuko bose bakunze kugirana amakimbirane aturuka ku gucana inyuma.
Ati “Ejo rero nibwo umugabo yagarutse mu rugo nyuma y’icyumweru atahaba, yinjira mu nzu bagiye kumva bumva arataka, umugore yinjiye mu nzu asanga aryamye hasi niko gutabaza abaturanyi baraza basanga yiteye icyuma mu nda.”
Yakomeje agira ati: “Yijombe hejuru y’inda aho igifu kigarukiye, yipfumuye mu buryo bugaragara gusa ntiyagejeje ku mara, bahise rero bamukuramo icyo cyuma bamugeza kwa muganga ubu ari kwitabwaho n’abaganga.”
Uyu muyobozi yavuze ko amakimbirane ageza aho gushaka kwiyambura ubuzima adasanzwe muri uyu Murenge. Kuri ubu uyu mugabo ngo yavanwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyagasambu ubu ari kuvurirwa ku Bitaro by’Intara bya Rwamagana.