Image default
Ubukungu

Rwanda: Imwe mu misoro yazamuwe hashyirwaho n’imishya

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izamuka n’ishyirwaho ry’imwe mu misoro mishya nta ngaruka zikomeye rizagira ku muguzi wa nyuma, ahubwo ko izi mpinduka zigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabwiye Abanyamakuru ko kuvugurura politiki y’imisoro bigamije gufasha Igihugu muri rugendo rw’iterambere rwubakiye kuri gahunda ya NST2.

Image

Mu mpinduka zabayeho ni,  ku itabi wavanwe ku 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y’itabi, mu gihe itabi rigurishwa ukwaryo riziyongeraho 36%, mu gihe umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ukagera kuri 65% ku giciro cy’uruganda.

Yavuze ati : “Hari ingaruka ziringaniye, dufashe nk’urugero rwo guhamagara kuri telefone, ubu twishyura amafaranga 40 ku munota, ari byo bihwanye n’10%. Nituzamura tugashyira kuri 12%, umwaka wa mbere nta kindi bongeyeho, bizazamuka bive kuri 40 frw bijye kuri 40.8 frw. Umwaka wa kabiri bizagera kuri 41.6 frw, umwaka wa gatatu bibe amafaranga 42 frw, bigarukire aho ngaho, urumva ko mu myaka itatu tuzaba tuvuye kuri 40 tukagera ku mafaranga 42, iyo ni ingaruka ariko iba yatekerejweho.”

Yongeyeho ko: “Ingaruka ya kabiri, hari ubucuruzi tubona ko bwunguka ntabwo ari ngombwa no kubuvuga, ariko barunguka ku buryo iki giciro bashobora kutacyongeraho kandi ntibagire ikibazo kandi ntibigire n’ikibazo ku muguzi wa nyuma.”

Image

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko uku gushyiraho imisoro mishya ndetse no kuzamura iyari isanzweho ari ibiba bigamije kwishakamo ubushobozi nk’igihugu. Avuga ko iyi misoro nta ngaruka izagira ku izamuka ry’ibiciro.

Yavuze ati: “Umusoro wonyine tubona uzagira ingaruka ku biciro ni uwo ku nyongeragaciro (VAT), kuko wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, bivuga ko rwiyemezamirimo ashobora guhita awongera mu giciro aho bitari bisanzwe biriho. Ikindi ni uko iyi misoro yashyizweho, hari ibintu bibiri tugomba kuyireberamo, kuko hari iyashyizweho ku bicuruzwa bitumizwa hanze ariko twari dusanzwe tubikora mu Rwanda. Icyo gihe iyo umusoro utumye igicuruzwa gituruka hanze cyongera agaciro, umuguzi azabona akamaro ko kugura ibikorerwa mu gihugu, nabyo numva ari gahunda nziza. Hari n’imisoro tuvuge nk’amavuta yo kwisiga, ayanditswe na muganga ntabwo arebwa n’iyi misoro, ariko ushatse kugura ayo kongera ubwiza ku buryo ubwo ari bwo bwose akishyura umusoro azumva ko bijyanye n’icyo ashaka kugeraho, icyo gihe igiciro kizazamuka ariko ntabwo bizabangamira imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Image

Mu zindi mpinduka harimo n’imisoro ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi (Hybrid Vehicles) aho izizajya zinjira mu gihugu zizajya zisoreshwa bigendeye ku myaka zakoreweho hagamijwe kurengera ibidukikije.

Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ryagaragaje n’izindi mpinduka zirimo nk’umusoro ku makarita yo guhamagara uzava ku 10% mu 2024/2025, ukagera kuri 15% mu myaka itatu iri imbere, ndetse hakaba hashyizweho n’amahoro mashya ku bukerarugendo angana na 3% azongerwa ku giciro cy’icyumba cya hotel hagamijwe guteza imbere uru rwego.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Minisitiri Cyubahiro Bagabe yabwiye abaturage ibanga bakoresha bagakirigita ifaranga mu buhinzi

EDITORIAL

How Bugesera youth turned Taekwondo into thriving agribusiness

EDITORIAL

Bugesera: Ikoranabuhanga mu buhinzi ryatangiye kwinjiriza abaturage amadevise

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar