Image default
Ubutabera

Théoneste Bagosora yangiwe gufungurwa mbere y’uko igifungo cye kirangira

Ubusabe bwa Théoneste Bagosora bwo kurekurwa mbere y’uko igifungo cye kirangira bwanzwe n’umucamanza w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.

Umucamanza ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.

Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

Yagize ati “Ndashishikariza Bagosora kugira uruhare mu gihe cyo kwitekerezaho, akiyemeza we ubwe gushyira imbaraga mu guhinduka mu myaka iri imbere”.

Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997. Ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ye ya mbere ku wa 7 Werurwe 1997, yahakanye ibyaha byose yashinjwaga.

Ku wa 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.

Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y’uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali.

Amategeko y’uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Prince Kid ntiyakatiwe

EDITORIAL

“Tugomba kwishyira hamwe mu gukurikirana mu butabera abagihakana Jenoside” Adama Dieng

EDITORIAL

Mateke yagarutsweho mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba FDLR

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar