Image default
Abantu

Trump yihojeje amarira

Donald Trump yatangije urubuga rushya rw'”itumanaho”, ruvuga ko ruzatangaza “ibivuye ako kanya ku meza” y’akazi y’uyu wahoze ari Perezida w’Amerika.

Trump yirukanwe n’urubuga rwa Twitter ndetse ahagarikwa kuri Facebook na YouTube, nyuma y’imidugararo yatejwe n’abamushyigikiye yabereye ku nyubako y’inteko ishingamategeko y’Amerika mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuva icyo gihe, uyu wahoze ari Perezida yasohoraga amatangazo agenewe abanyamakuru  ubu azajya asohoka kuri urwo rubuga rwe rushya.

Abakoresha urwo rubuga bazashobora gukunda ibyo yatangajeho banabisangize abandi kuri konti zabo za Twitter na Facebook.

Trump yatangije uru rubuga habura umunsi umwe ngo inama nkuru y’ubugenzuzi ya Facebook ifate icyemezo niba yamwirukana burundu kuri Facebook.

Mbere, Jason Miller, umujyanama mukuru wa Trump, yari yavuze ko hari urubuga rushya rugiye gutangizwa.

From the desk of Donald J Trump website

Mu kwezi kwa gatatu,  Miller yagize ati: “Uru rubuga rushya ruzaba ari runini”.

Ariko ku wa kabiri, Miller yatangaje kuri Twitter ko urwo rubuga rushya atari urubuga nkoranyambaga nkuko yari yarabyamamaje mbere.

Yagize ati: “Tuzatangaza amakuru y’inyongera muri urwo rwego [rw’imbuga nkoranyambaga] vuba aha cyane”.

Amakuru avuga ko urwo rubuga rwubatswe na kompanyi y’ikoranabuhanga Campaign Nucleus,yashinzwe na Brad Parscale wahoze akuriye ibikorwa byo kwamamaza Trump.

Ibyatangajwe byinshi kuri urwo rubuga bisubiramo ibivugwa byagaragajwe ko bitari ukuri byuko amatora ya perezida w’Amerika yo mu mwaka ushize yabayemo uburiganya.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu, ku isaha ya saa cyenda (15h) mu Rwanda no mu Burundi, inama nkuru y’ubugenzuzi ya Facebook itangaza icyemezo cyayo niba yakwirukana burundu Trump kuri urwo rubuga.

Trump

Mu gihe yaba yemerewe gusubira kuri urwo rubuga, Facebook yaba ifite igihe cy’iminsi irindwi ngo ibe yasubijeho konti ye.

YouTube yavuze ko izasubizaho konti yaTrump mu gihe inkeke y'”urugomo nyarugomo” izaba yagabanutse.

Twitter, aho Trump yari afite abamukurikira bagera kuri miliyoni 88, yavuze ko yamwirukanye burundu kuri urwo rubuga.

Umuvugizi wa Twitter yabwiye BBC ati: “Muri rusange, gusangiza ibivuye ku rundi rubuga biremewe mu gihe cyose bitarenze ku mategeko ya Twitter”.

Related posts

Karongi: Hari abasambanya abana ntibabiryozwe-Video

EDITORIAL

Dr Kayumba Christopher yafunzwe

EDITORIAL

Butera Knowless yahakanye ubwambuzi ashinjwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar