Ku wa gatanu tariki 25 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yagiriye uruzinduko muri Uganda, mu byamujyanye harimo gutakambira Perezida Yoweli Kaguta Museveni kunga u Bubiligi n’u Rwanda.
U Bubiligi bwatangaje ko bukibona u Rwanda nk’igihugu cy’ingenzi mu karere kandi gifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi byatangajwe na Maxime Prévot, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi ubwo yahuraga na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa gatanu.
The East African dukesha iyi nkuru yanditse ko nubwo Minisitiri Prévot yasabye Perezida Museveni gukoresha ubuhanga bwe mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, byanasobanuwe ko iyo nama yari igamije no gukoresha imibanire ya Museveni n’u Rwanda mu gusubiza ibintu mu buryo hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.
Prévot ubwe yavuze ko Perezida Museveni ari “umuhuza w’agaciro mu mishyikirano ya dipolomasi.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, Prévot, uri mu rugendo muri Uganda, u Burundi na DRC, yavuze ko yahisemo guhura na Museveni mbere kugira ngo akoreshe ubumenyi afite ku karere n’icyubahiro ahabwa n’abayobozi bagenzi be ibintu u Bubiligi bubona nk’ingenzi mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo no kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.
Muri gahunda y’u rugendo rwe mu Karere k’ibiyaga bigari, Minisitiri Prévot ntiyigeze avuga ko harimo gusura u Rwanda. Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko habayeho ibibazo bya dipolomasi hagati ya Kigali na Bruxelles, bikarangira u Rwanda ruhagaritse umubano warwo n’u Bubiligi.
Prévot yaravuze ati: “Birababaje ko ubu bitagishoboka ko nsura u Rwanda nyuma y’icyemezo cyarwo cyo guca umubano wacu wa dipolomasi. Nasobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru atari yo atangwa kuri ibi bibazo. Guca umubano wa dipolomasi si igisubizo ku kutumvikana.”
Mu byo Prévot yaganiriye na Museveni kandi harimo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho amakimbirane akomeje kwangiza ubuzima bwa buri munsi. Bemeye ko hakenewe igisubizo cyihuturwa.
Yaravuze ati: “Mu biganiro, nanone nashyize imbere ko impamvu z’inkomoko z’amakimbirane zigomba gukemurwa kugira ngo haboneke amahoro arambye.”
Prévot yasobanuye ko kubaha ubwigenge bw’ibihugu byose byo mu karere, guteza imbere ubukungu buhuza akarere, gukemura ibibazo by’impunzi, kurandura umutwe wa FDLR, kurwanya amagambo y’urwango ashingiye ku moko, ndetse no kunoza imiyoborere n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ari bimwe mu byafasha kugabanya amakimbirane hagati ya DRC n’u Rwanda.
(FDLR ni umutwe wa gisirikare w’Abahutu urimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukorera mu burasirazuba bwa Congo.)
Ku bijyanye n’umubano n’u Rwanda, Prévot yavuze ko u Bubiligi bwemera ko ibiganiro bihoraho ari ngombwa kandi ko ari ngombwa kumva neza aho buri ruhande ruhagaze.
U Bubiligi bwavuze ko bushyigikiye ibyatangajwe na DRC n’umutwe wa M23/AFC byerekeranye no gushaka kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro bigamije amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Hagati aho kandi i Washington ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DRC n’u Rwanda basinye amasezerano, bisabwe na Leta Zunze, aya masezerano agamije guhosha amakimbirane.
Bruxelles yavuze ko ibi ari intambwe ikomeye mu kurangiza urugomo, ndetse ishimira uruhare rwa Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’amashami y’uturere nka EAC (East African Community) na SADC (Southern African Development Community).
U Bubiligi bwasabye ubufatanye bukomeye hagati y’izi gahunda zose, nk’uko byatangajwe mu butumwa bwasohowe na ambasade y’u Bubiligi i Kampala nyuma y’inama hagati ya Prévot na Perezida Museveni.