Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, mu Rukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, Ubushinjacyaha bwagaragaje uruhare rwa Claude Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bumusabira igifungo cy’imyaka 15.
Abanyamakuru bakorana n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress bari gukurikirana iby’uru rubanza i Paris mu Bufaransa batangaje ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Claude Muhayimana mu 1994 yari umushoferi umenyereye umwuga mu Rwanda uyu mwuga ukaba wari ukomeye ku buryo muri sosiyete abawukoraga bari abantu bakomeye.
Umwe mu bashinjachaya ati “Claude Muhayimana yari azwi cyane kubera no gukorera ibigo, Muhayimana yivugiye ko yacuruzaga kiosque, ubwato, agemurira ibiribwa amashuli. Ubwicanyi bukomeye bwajemo abayobozi bashishikariza abaturage hiyambazwa n’abo mu bindi bice byegereye aho.
Urupfu rwa Petronille Nyiramagondo, umukobwa we n’umwuzukuru bishwe ku ikubitiro aba ni abiciwe i Karongi, ababishe barimo Emmanuel Twayigira wahoze ari umu GD batwawe na Muhayimana bishe uyu mukecuru ngo bereka abaturage uko bica abatutsi.
Kuba abatangabuhamya baravuze ibintu bidasa icya ngombwa ni ibyo babonye n’ababikoze. Nyuma y’iyicwa ry’aba uko ari 3 Muhayimana ntiyigeze agira icyo ahindukaho, yakomeje gutwara abo yazanye abasubiza aho yabakuye asoza mission ye y’umushoferi. Ntiyigeze ahunga ngo atongera kugwa mu bikorwa nk’ibyo.
Mu rupfu rwa Mwafrika Fadhari, abatangabuhamya bagaragaje ko rwakurikiwe n’ubwicanyi bufite ubukana kuko habayeho kwisuganya no kwitegura. Bazana imbunda n’intwaro gakondo batera abafite amabuye n’inkoni zo kwirwanaho.
Nyuma y’urupfu bagiye kuzana umurambo w’umu GD mu gihe hari indi mirambo myinshi kuri uwo musozi kujya kuzana umurambo byajyanye no kwica abatutsi bari ku musozi wa Karongi.
Claude Muhayimana yatwaye abicanyi, atwara aba GD bitwaje imbunda nta nicyo yigeze akora ngo ahunge atazongera kujya muri bene ibi bikorwa. Abatangabuhamya bemeza ko bamubonye kenshi atwaye abajya mu bindi bitero, yariyaranje ashaka kugaragaza ko atari ari Kibuye kuva tariki 14-27 Mata kugira ngo yerekane ko atagiye mu bitero ashinjwa. ordre de mission y’umwimerere yagaragajwe ejobundi mu buryo butunguranye.
Umugore wa Mwafrika n’abari muri iyo modoka bahurije ku minsi 2 cyangwa 3. Muhayimana yashakishije uko akwepa uruhare rwe.
Nyamishaba tariki 15 – 16 Mata baza guhorahoza no kwambura imyenda abishwe hari abantu bari hagati ya ‘igihumbi n’ 1500. Tariki 16 Mata Muhayimana yabonywe i Nyamishaba atwaye imodoka ya Bongobongo, yongeye kuhagaruka baje gusahura i Nyamishaba atwaye interahamwe muri Daihatsu y’ubururu, bamubonye muri pick up ya Guest House ari kumwe n’abaje kureba aho abatutsi bahungiye (repérage).
Gutwara ibitero mu Bisesero, ibitero byabaye hagati ya 13-14 Mata 94 bigeza mu mpera za Kamena birwanyeho banga kwicwa nk’ibigwari ibitero bizanywe n’ama bus n’izindi modoka zisanzwe. Ntimuzibagirwe ko ubuhamya bwerekanye ko abana n’abagore batabashaga kwiruka nk’abagabo nibo bishwe ku ikubitiro abicanyi bahitaga babageraho
Gutwara abajya mu bitero ni uruhare mu mugambi wa jenoside mu 1994 hari inzira 1 ijya mu Bisesero ica kuri paruwasi Mubuga.
Ni bande babonye Muhayimana?
-Uwari umugore we,
-Umwe mu bakoranye nawe,
-Abagize uruhare muri jenoside,
-Abashoferi bagenzi be.
Imodoka yatwaraga ni iyihe? ni iyo abatangabuhamya bitaga ko ari iya Muhayimana kuko hari abandi bashoferi, we yatwaraga Daihatsu ya Bosco Nkundunkundiye basahuye iwe yavuze ko yashoboraga gutwara abantu bagera no kuri 80. Indi modoka ni pick up rouge. Ibi ntibitangaje yashoboraga gutwara izi modoka zombi.
Kuva ku Kibuye ujya Bisesero ni isaha 1h15 waba upakiye abantu bafite n’intwaro igihe kikiyongera[…]gukorana n’Abafransa byabaye nyuma iminsi mike cyane.
Muhayimana yagiye atangaza ibintu bihindagurika
Gukora urugendo rw’iminsi 13 muri jenoside ntibyari gushoboka. Ku bitero bya Bisesero yatangaje ko yarwaye malaria amezi abiri.
Yari gukura he imbaraga zo gukorera mission Turquoise? Kuvuga ko yahigwaga n’ubuyobozi ntabwo ibi biri sérieux, kuvuga ko yari afite umugore w’umututsi byari henshi ku Kibuye. Ntiduhakana niba hari abantu yaba yarafashije ariko hari byinshi bidasobanutse hari abo yagiraga ibyo abasaba. Ese ni ubutabazi cyangwa ni ukuba rusahurira mu nduru? Urukiko muzabisuzume. Gukorana na Turquoise ntabwo bikuraho ibyo tumushinja.
Abatangabuhamya b’uregwa harimo abapfobya jenoside. Hagezweho kubihuza ese hari andi mahitamo? yari kwanga bikagenda gute? twabonye ingero z’ababyanze bahagarika n’akazi. Ese hari umushoferi wishwe azira kwanga gutwara abicanyi? Muhayimana wenyine niwe wabavuze ejobundi Kalisa na Augustin nta bihamya by’ibi agaragaza.
Muhayimana yari afite uburyo bwose bwari kumufasha guhunga, atunze ubwato, aziranye n’abambutsa abantu ku Ijwi. Amahitamo yakoze ntagaragaza umuntu wari mu kaga kahitana ubuzima bwe, niba hari abo yafashije guhunga kuki atahereye ku muryango we? Ese koko yari mu mazi abira? inzu ye iri imbere ya stade Gatwaro ntiyigeze isenywa cyangwa ngo itwikwe.
Muhayimana yari aherutse kubwira umucamanza ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano, ahubwo ko azira kuba yari umurwanashyaka wa RNC, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba ari muri RNC ntacyo birebaho ubucamanza bwongeye kandi kugaruka ku byavuzwe n’uwahoze ari umugore we wamwise umunyabinyoma. Ubushinjacyaha buvuga ko yagakwiye guhanishwa igifungo cya burundu, ariko bugaragaza ko kubera impamvu zinyuranye yagabanyirizwa igifungo, agahanishwa gufungwa imyaka 15.
Muhayimana Claude w’imyaka 61 y’amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa ‘Guest house’ ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).
Akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n’abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.
Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk’umukozi w’Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n’Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.
Zimwe mu nkuru bifitanye isano:
Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside
Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana
Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside
Hari Abapadiri batanze ubuhamya bushinjura Claude Muhayimana
Iriba.news@gmail.com