Image default
Mu mahanga

U Burusiya bwakije umuriro kuri Ukraine mu buryo budasanzwe

Ingabo z’Uburusiya zirimo kurasa ibice bitandukanye muri Ukraine zikoresheje indege n’imbunda zirasa imizinga. Mu gihe abasirikare ba Ukraine bagikomeje kurwana ku gace gasigaye k’umujyi wa Mariupol. 

Mu buryo butunguranye umujyi wa Lviv uri mu burengerazuba bwa Ukraine, kugeza ubu wari ahantu hatarashweho bikomeye n’ingabo z’Uburusiya, none kuwa mbere warashweho ibisasu.

Undi mu jenerali w’Uburusiya yishwe

Maj. Gen Vladimir Frolov wari umugaba wungirije w’umutwe wa 8 w’ingabo z’Uburusiya yashyinguwe kuwa gatandatu nyuma yo kugwa ku rugamba muri Ukraine.

Mu kumushyingira i St Petersburg, Vladimir Frolov yongeye kwitwa intwari nyuma y’uko aguye mu mirwano mu gace ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine.

Uyu ni undi musirikare mu bakomeye mu ngabo z’Uburusiya uguye mu bitero muri Ukraine, ibitero Perezida Vladimir Putin aheruka kuvuga ko birimo kugenda uko byateganyijwe.

Mu itangazo ryatanzwe na Alexander Beglov guverineri wa St Petersbourg, yavuze ko Gen Vladimir Frolov “yatanze ubuzima bwe kugira ngo abana, abagore, n’abashaje i Donbas batazongera kumva za bombe ziturika”.

AP PHOTOS: Day 16: New life arrives; residents flee or hide - ABC News

Uburusiya buvuga ko muri ako gace Ukraine ihakora ibikorwa byo kwibasira abavuga ururimi rw’ikirusiya, ibyo Ukraine ihakana.

Mu mpere z’ukwezi kwa gatatu, abategetsi b’iburengerazuba bavuze ko kugeza icyo gihe Uburusiya bwari bumaze gutakaza abasirikare barindwi bo ku rwego rwa jenerali. Uburusiya ntibwigeze bwemeza uwo mubare.

Abatuye Luhansk basabwe guhunga bigishoboka

EU yaciye amakamyo yo mu Burusiya na Belarus ku butaka bwayo – uretse atwaye imiti, cyangwa petrol – kuhinjira cyangwa no kuhaguma.

Iki ni kimwe mu bihano byafatiwe Uburusiya kubera ibitero kuri Ukraine.

Amashusho ya Drones yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters yerekanye iyo mirongo miremire mbere y’uko igihe ntarengwa kigera.

EU hamwe n’ibindi bihugu by’iburengerazuba byafatiye ibihano Uburusiya n’inshuti yabwo Belarus. Ibi bihugu nabyo byarasubije bifata ibihano nk’ibyo.

Andi makuru:
  • Ingabo z’Uburusiya zarashe inyubako mu mujyi hagati wa Kharkiv, hapfa abantu batanu abagera kuri 13 barakomereka, nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga. Uyu mujyi uri hafi y’umupaka w’Uburusiya washenywe bikomeye n’ibitero byabwo
  • Umunyamakuru Joe Inwood wa BBC uri i Dnipro mu burasirazuba bwa Ukraine avuga ko intabaza ziburira ibisasu by’abarusiya ziri kumvikana henshi muri ako gace, mu gihe biteguye imirwano ikomeye muri Donbas
  • Umujyi wa Mykolaiv uri mu majyepfo n’uduce tuwegereye byarashweho bikomeye muri weekend nk’uko umukuru wawo Vitaliy Kim yabibwiye BBC. Avuga ko ingabo za Ukraine zaho zananije iz’Uburusiya gusatira umujyi wo ku cyambu wa Odesa
  • Minisitiri w’intebe wa Ukraine Denys Shymhal yavuze ko umujyi wa Mariupol “utarafatwa” kandi ingabo za Ukraine zihari “zizarwana kugeza ku iherezo”. Uburusiya bwari bwahaye izo ngabo nyirantarengwa yo kumanika intwaro ntizicwe yo ku cyumweru nijoro, ariko zarabyanze
  • Abakozi bagera kuri 40 b’ubwato biravugwa ko bapfuye, abandi babarirwa muri za mirongo bagakomereka cyangwa bakabura, nyuma y’uko ubwato rutura bw’intambara Moskva burohamywe bumaze kuraswa, nk’uko Ukraine ibivuga. Uburusiya buvuga ko ubwo bwato bwarohamye kubera impanuka kandi ntibuvuga umubare w’abahasize ubuzima, gusa bwerekanye amashusho y’abarokotse.

@BBC

 

Related posts

Nigeria: Ibya wa munyeshuri ushinjwa gutuka umugore wa Perezida

Emma-Marie

Covid-19: Bamwe mu ba minisitiri bo muri Sudani y’Epfo baranduye

Emma-marie

Tanzania: Samia Suluhu avuga ko hari aho yarushije ba perezida bamubanjirije

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar