Image default
Politike

U Rwanda kubera ko ari ruto ntituzategereza udutera adusanze hano-Kagame

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Kamena 2024 , Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko u Rwanda rutazategereza urutera arusanze iwarwo.


Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, avuga ko hari ababa batifuriza ineza u Rwanda baba bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko ariko rutazategereza uwarusatira Abanyarwanda barebera.

Yagize ati: “Kenshi nagiye mbabwira ko u Rwanda rwacu ni ruto ariko ni nabo bagiye barugira ruto, ariko narababwiye, u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano.”

Image

Yongeyeho ko abo bantu bishuka kuko u Rwanda rudaterwa. Ati: “Ariko abantu nkabo banibagirwa vuba, sinshaka kwirirwa mvuga wa mugani w’ikinyarwanda bimwe bavuga ngo u Rwanda ntiruterwa.

Image
Kuko tuvuze ngo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubwo rero ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini tukabirangirizayo.”

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Kagame yavuze kandi ko Abanyarwanda bavuye kure ku buryo bagomba kwirinda uwahirahira kubasubiza inyuma.

Ati: “Abanyarwanda tuvuye kure, mu bibazo byinshi bitandukanye twagiye tunyuramo, tukiyubaka ariko tukubaka igihugu cyacu. Muribuka abantu bavuye hakurya mu gihugu cy’abaturanyi […] nubu baracyariho na bo babeshya ko muri Nyamasheke usibye guturira ishyamba […] baranababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, ngo bambuka baje gufatanya na bo ngo babatera inkunga barwanye ubutegetsi.”

Image
Yakomeje asobanura ko kurinda u Rwanda ntawe Abanyarwanda babisabira uruhushya.
Ati: “Kurinda u Rwanda kandi nabwiye n’abandi, ntabwo tubisabira uruhushya, ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburengabnzira bwo kwirinda, turirinda, abo bagihiga gutera u Rwanda ndabibutsa ko bacisha make,bashatse bacisha make, tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere, nibatabishaka ntibindeba.”

Related posts

Perezida Kagame yaburiye abashaka gutaha mu gihugu bigize abarakare bica bakaniba

Emma-marie

Igikomangoma Charles wo mu Bwongereza azaza mu Rwanda muri Kamena

Emma-Marie

Guverineri Habitegeko mu ruzinduko ‘rw’amateka’ mu Ntara ya Cibitoke

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar