Image default
Politike

U Rwanda rwiyamye u Burundi

Guverinoma y’u Rwanda yasabye iy’u Burundi kureka kurushyira mu bibazo byabwo by’imbere mu gihugu, birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade cyagabwe mu Mujyi wa Bujumubura tariki 10 Gicurasi 2024 

Itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ryakurikiye ibirego byongeye gutangwa n’abategetsi b’u Burundi kuwa gatandatu, bavuga ko u Rwanda rwatoje kandi ruha intwaro abarwanyi bashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya gerenade bibiri byakomerekeje abantu 38 kuwa gatanu mu mujyi wa Bujumbura.

Ni ibirego bishya byatanzwe na guverinoma y’u Burundi, irimo guhangana n’ibibazo byinshi by’imbere mu gihugu birimo imvururu za gisivile ndetse n’ibibazo by’ubukungu.

Image

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda riragira riti:”Biragaraga ko  mu Burundi hari ikibazo kigeze aho Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda uruhare mu iturika rya grenade riherutse kuba i Bujumbura, ibintu tudafite aho duhuriye nabyo na gato ndetse tudafite n’impamvu yo kujyamo. u Burundi bufite ikibazo k’u Rwanda ariko nta kibazo twe dufitanye n’u Burundi.”

U Rwanda rwakaba rusaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo by’imbere mu gihugu ntirukomeze kubizanamo u Rwanda.
iriba.news@gmail.com

Related posts

Ibimaze gukorwa muri Cabo Delgado biganisha ku ntsinzi-Perezida Kagame

Emma-Marie

U Rwanda n’u Burundi byahuriye mu biganiro bigamije ineza ku mpande zombi

Emma-marie

Perezida Kagame asanga abatuye isi bakwiye kongera gutekereza ku ndangagaciro zaranze Shimon Peres

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar