Image default
Politike

U Rwanda rwongeye guhakana “Ibinyo­ma” bya RDC ku masezerano yo guhagarika intambara

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibashinja gukwirakwiza “ibinyoma” bivuga ko u Rwanda rwarengereye amasezerano aherutse gusinywa nyamara ari RDC ikomeje kuyica ikanga kubahiriza agahenge mu ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko abayobozi ba Congo bavuga ko bashaka guhagarika intambara mu gihe ari bo ubwabo bari kuyongera.

Makolo yasubizaga amagambo ya Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC, Patrick Muyaya, wari uvuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaburiye Guverinoma ye ko u Rwanda rwishe amasezerano aherutse gusinywa, ndetse ko ruri inyuma y’igitero muri Kivu y’Amajyepfo.

Ariko u Rwanda ruvuga ko ayo magambo abeshya kandi ahindura ukuri. Intambara iri kuba ubu ihuza umutwe wa AFC/M23 uvuga ko uharanira impinduka muri RDC, n’impuzamiryango y’ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo, abarwanyi ba FDLR, ingabo z’u Burundi n’abandi bafatanyije.

Nubwo RDC ikomeje gukorana bya hafi n’u Burundi mu rugamba rwo kurwanya M23, Minisitiri Muyaya aracyemeza ko u Rwanda ngo ruri gukora intambara y’Akarere mu ibanga.

Yolande Makolo yamaganye ayo magambo, avuga ko abayobozi ba Congo “bavanga ibintu bibiri bitajyana”, kuko u Rwanda nta ruhare rufite mu mirwano ibera muri Kivu y’Amajyepfo.

Yanenze Guverinoma ya Congo ikomeje kwirengagiza amasezerano yagiranye na AFC/M23 yo guhagarika intambara no kugana inzira y’amahoro.

Yagize ati: “Ibyo binyoma birahagije. RDC ntishobora kuvuga ko iri kubahiriza agahenge mu gihe ari yo irimo kurenga ku masezerano. Ntawe ushobora gusaba amahoro mu gihe atubahiriza amasezerano ya Washington mwiyemeje kandi mugashyiraho umukono.”

Mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera mu gice cya Kamanyola–Uvira, hari amakuru avuga ko u Burundi bwamaze kwinjira muri uru rugamba mu rwego rwo kubangamira AFC/M23 ngo idafata Umujyi wa Uvira.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko ibisasu byaturutse mu Burundi byahitanye abaturage b’abasivili muri RDC, bitewe n’uko icyo gihugu gishinja M23 kuba icyago gishobora kukigeraho.

Iyo ntambara imaze kwimura abaturage basaga ibihumbi 200, naho abantu 74 cyane cyane abasivili nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe nayo, nk’uko Loni ibivuga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na za mpuzamiryango icyenda zikurikirana iki kibazo zamaganye bikomeye imirwano yongeye kubura. Banenze AFC/M23 ko ikomeje kwgaruria ubutaka bwa RDC, bavuga ko bishyira mu kaga umutekano w’akarere kose. Banashyira mu majwi uko indege nto zitagira abapilote zikomeje guteza umutekano muke ku baturage.

Ku rundi ruhande, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko bugikomeye ku mishyikirano y’amahoro ya Doha buhuriyeho na Guverinoma ya RDC.

Related posts

Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19

EDITORIAL

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

Perezida Kagame asanga abatuye isi bakwiye kongera gutekereza ku ndangagaciro zaranze Shimon Peres

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar