Image default
Amakuru

Uganda: Indege ya RwandAir yaguye ahatarabugenewe

Indege ya RwandAir WB464 yerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe  yaguye igitaraganya ahatarabugenewe nyuma yo kugira ikibazo cyatewe n’ikirere.

Image

Nyuma yo kubona ko ikirere kitameze neza, abapilote bari batwaye indege ya RwandAir mu museso wo kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Mata 2022 bafashe icyemezo cyo kuyigusha ahatarabunewe.

Amakuru agera ku IRIBA NEWS avuga ko abatwara iyi ndege bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko batabona amatora ayobora indege mbere y’uko igwa.

Ibi byatumye bagira igitekerezo cyatabaye abari bayirimo, cyo kuyishyira mu gishanga kiri hafi y’ikibuga cy’indege cya Entebbe.

Image

Isosiyete ya RwandAir yemeje iby’aya makuru, ivuga ko abatwara indege ndetse n’abagenzi bose bameze neza.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Covid -19: Icyo Perezida Kagame avuga ku muti watangajwe na Madagascar

Emma-marie

Facebook yahinduye izina

EDITORIAL

Leta yisubije by’agateganyo ubutaka budafite abo bwanditseho

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar