Image default
Abantu

Ukraine: Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yabonetse yarapfuye

Umurambo w’Umunyaukraine Maks Levin wari umunyamakuru ufotora agakora n’ibiganiro by’amashusho, wabonetse hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nyuma y’ibyumweru bibiri aburiwe irengero. Byatangajwe na Andriy Yermak umwe mu bafasha b’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatandatu

Abinyujije ku rubuga rwa telegram, Andriy Yermak yavuze ko uyu umunyamakuru yabuze taliki 13. Umurambo we wabonetse ahitwa Huta-Mezhyhirska ku munsi w’ejo.

Ukrainian journalist killed covering war near Kyiv - GulfToday

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru (Reporters Sans Frontiers) na wo wabyemeje ubinyujije ku rubuga rwa Twitter, uvuga ko Levin yishwe nk’abandi banyamakuru batanu bamaze gupfa kuva aho Uburusiya butereye Ukraine.

Uyu muryango ukorera i Paris mu Bufaransa uravuga ko uku kwica abanyamakuru ari icyaha cy’intambara. Wemeje ko Levin nta ntwaro yari afite kandi yari yambaye umwenda ugaragaza ko ari umunyamakuru.

Ibiro by’umushinjacyaha muri Ukraine bivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Levin yarashwe inshuro ebyiri bamwegereye bikozwe n’abasirikare b’Uburusiya.

Levin, wari ufite imyaka 40 yari umubyeyi w’abana bane akorana n’itangazamakuru mpuzamahanga muri Ukraine harimo ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), BBC, n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associated Press).

@VOA

Related posts

Jacob Zuma yijyanye gufungwa

Emma-Marie

Kenya: Aba-Rasta barasaba kwemererwa gukoresha urumogi

Emma-Marie

Yapfuye akiza ubuzima bwa mushiki we

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar