Image default
Mu mahanga

Umubikira wari umaze imyaka ine mu maboko y’inyeshyamba yarekuwe

Umubikira wo muri Colombia washimutiwe muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam mu myaka ine ishize yarekuwe.

Gloria Cecilia Narváez yashimuswe mu 2017 ubwo yakoreraga iyogezabutumwa ahitwa Koutiala, hari ku ntera ya kilometero hafi 400 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako.

Amafoto yatangajwe ku wa gatandatu n’ibiro bya Perezida wa Mali agaragaza uwo mubikira wo mu muryango w’aba Fransisikani (Soeurs franciscaines) ahura na Perezida w’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) Col Assimi GoĂŻta, yambaye ikanzu y’umuhondo anifurebye igitambaro cy’umuhondo mu mutwe.

Ntibizwi niba hari ingwate yarishywe kugira ngo abone kurekurwa.

Colombian nun kidnapped in Mali in 2017 is freed - BBC News

Gloria Cecilia Narváez nyuma yo gushimutwa 

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa Mali rivuga ko irekurwa rye ribaye nyuma y’imyaka irenga ine n’igice y’umuhate uhuriweho n’inzego nyinshi z’ubutasi”.

Iryo tangazo ryanashimye “umurava n’ubutwari” byaranze umubikira Gloria.

Jean Zerbo, Musenyeri mukuru (Arkepisikopi) wa Bamako, na we yemeje ko uwo mubikira yarekuwe, abwira abanyamakuru ko “ameze neza”.

Yagize ati: “Twasengeye cyane irekurwa rye. Ndashimira abategetsi ba Mali n’abandi bantu beza batumye iri rekurwa rishoboka”.

Arkepisikopi Zerbo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mubikira ubu agiye gufata urugendo yerekeze i Roma mu Butaliyani.

Nta makuru yo mu buryo buhoraho yari yaragiye atangwa ku mutekano wa Gloria muri iyo myaka yari ishize ashimuswe. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Abanyaburayi babiri bashoboye gutoroka ababashimuse bavuze ko ameze neza.

Mu kwezi kwa gatatu, musaza we yakiriye ibaruwa yoherejwe na we yemezaga ko akiri muzima. Uwo musaza we yabwiye AFP muri uyu mwaka ko iyo baruwa yari yanditse mu nyuguti nkuru “kuko buri gihe yakoreshaga inyuguti nkuru”, kandi yari irimo amazina y’ababyeyi babo, isoza iriho umukono we.

Mali imaze igihe igorwa no gucyemura ikibazo gikomeje kwiyongera cy’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, cyatangiriye mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka wa 2012.

La familia de la religiosa colombiana secuestrada por Al Qaeda no pierde la esperanza - Las2orillas

Gloria Cecilia Narváez mbere yo gushimutwa 

By’umwihariko, ubushimusi bumaze kuba ikintu gikunze kubaho muri iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubufaransa, mu gihe ibibazo by’umutekano byarushijeho gukomera.

Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta ‘Armed Conflict Location and Event Data Project’, kuva mu mwaka wa 2017 abantu barenga 935 bamaze gushimutwa muri icyo gihugu.

Ariko, Col GoĂŻta, mu mwaka ushize wayoboye agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi bwa gisivile  mu kwezi kwa gatanu kakongera guhirika n’ubundi kari kashyizeho, yashatse guhumuriza Abanya-Mali n’amahanga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo abagishimuswe bose na bo barekurwe.

Kuva mu mwaka wa 2014, ingabo z’Ubufaransa ziyoboye ibikorwa byo kurwanya imitwe ikorera muri ako karere y’intagondwa ziyitirira Islam, ariko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa gatandatu yatangaje ko ibyo bikorwa bizagabanywa mu mwaka utaha.

Amakuru avuga ko ibi byatumye leta ya Mali yiyambaza itsinda rizwi nka Wagner Group ry’abacanshuro b’Abarusiya, ngo riyifashe. Iryo tsinda, rikora mu buryo bw’ibanga, rimaze igihe rikorera muri Afurika mu bice bimwe birimo imirwano, harimo no kurwana ku ruhande rwa Jenerali w’inyeshyamba Khalifa Haftar, muri Libya.

SRC:BBC

Related posts

Berlusconi yavuze koPutin yasunikiwe mu ntambara ya Ukraine

EDITORIAL

Umujyi wa Bukavu waraye utewe

EDITORIAL

Covid:19-Muri Dar es Salaam ngo hasigaye abarwayi bane gusa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar