Image default
Mu mahanga

Umugabo ukomoka muri Singapore yemeye ko yanekeye Ubushinwa muri Amerika

Umugabo ukomoka muri Singapour yemereye urukiko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko yahakoreraga nka maneko w’Ubushinwa, iki kikaba ari cyo kibazo cya vuba aha kibayeho mu bushyamirane buri kwiyongera hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Jun Wei Yeo yarezwe gukoresha ikigo cye cy’ubujyanama muri politike gikorera muri Amerika nk’igikoresho cyo kumufasha gukusanya amakuru ayaha ubutasi bw’Ubushinwa, nkuko abategetsi b’Amerika babivuga.

The New York Times yavuze ko bitandukanye n’uwo, Amerika yavuze kandi ko umushakashatsi w’umugore w’Umushinwa watangajwe n’abategetsi b’Amerika ko yitwa Juan Tang, w’imyaka 37 ushinjwa guhishira umubano afitanye n’igisirikare cy’Ubushinwa, yafunzwe.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Ubushinwa bwategetse ko ibiro by’uhagarariye Amerika i Chengdu mu Bushinwa bifungwa.

Icyo cyemezo cyo gufunga ibyo biro (consulat/consulate) by’uhagarariye Amerika muri uwo mujyi uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa, cyabaye ukwihimura kuri Amerika yategetse ifungwa ry’ibiro by’uhagarariye Ubushinwa i Houston muri leta ya Texas.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kuko Ubushinwa bwarimo “bwiba” umutungo kamere mu by’ubwenge (intellectual property/propriété intellectuelle).

Wang Wenbin, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yasubije avuga ko icyemezo cy’Amerika gishingiye ku “mvange idafututse y’ibinyoma byo kurwanya Ubushinwa”.

Related posts

Abasirikare batatu bishwe na mugenzi wabo

Emma-marie

Hinda Déby Itno, umugore wari inkundwakazi kuri nyakwigendera Idriss Déby

Emma-Marie

USA: Kera kabaye Trump yambaye agapfukamunwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar