Image default
Abantu

Umugabo yatsindiye akayabo mu rubanza na Vodacom

Umugabo wo muri Afurika y’epfo yatsinze urubanza yaburanaga na kompanyi Vodacom y’itumanaho rya telefone ngendanwa, bituma azabona angana na 5% by’ibyo iyo kompanyi yinjiza bivuye mu butumwa bw’ijwi bwo kuri serivisi yakoze ikoreshwa cyane.

Kuva mu mwaka 2008, rurageretse mu nkiko hagati y’uyu mugabo na Vodacom.

Nkosana Makate, ni we wakoze iyo serivisi isaba umuntu guhamagara izwi nka “Please Call Me”, cyangwa “Mpamagara”, ugenekereje mu Kinyarwanda. Yavuze ko iki cyemezo cy’urukiko ari “ukwiruhutsa gukomeye” agize.

Ibi byemejwe n’urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Pretoria, bivuze ko agomba guhabwa arenga miliyoni 47 z’ama-rand (miliyari 3 mu mafaranga y’u Rwanda) Vodacom yari yaramwemereye.

Ni urubanza rwari rumaze igihe rukururana kandi yarugejeje mu nkiko zitandukanye zo muri iki gihugu.

Mbere, Vodacom yahakanye ivuga ko atari we wakoze iyo serivisi, ikurikizaho kuvuga ko nta nyungu z’amafaranga imurimo.

Nyuma mu 2016, urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwafashe umwanzuro urengera Bwana Makate. Iyi kompanyi yamwemereye amafaranga yo kugira ngo barangize ikibazo mu bwumvikane ariko arayanga, yiyambaza urundi rukiko ngo rubisuzume, kandi bisa nkaho ibyo byamuhiriye.

Iki cyemezo cya vuba aha cy’urukiko cyasanze Bwana Makate akwiye guhabwa angana na 5% by’amafaranga yose iyi kompanyi yinjije mu butumwa bw’ijwi yo kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2001 kugeza mu kwezi kwa gatatu mu 2021, avuye muri iyo serivisi y’ubutumwa.

Iyo serivisi y’ubutumwa bugufi ituma abohereza ubutumwa bashobora kohereza ubutumwa ku buntu (nta kiguzi) basaba kongera guhamagarwa.

Umucamanza Wendy Hughes yanasanze uwo mugabo akwiye kwishyurwa 27% by’amafaranga yose yinjijwe n’iyo kompanyi avuye mu guhamagara kwaturutse kuri urwo rubuga rw’ubutumwa busaba kongera guhamagarwa.

Madamu Hughes yategetse Vodacom kurangiza iki kibazo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe uhereye igihe atangarije iki cyemezo.

Bwana Makate, wahoze ari umukozi wa Vodacom, mbere yari yarabwiye ibitangazamakuru byo muri Afurika y’epfo ko iyo serivisi yakoze imaze kwinjiriza Vodacom amafaranga agera hafi kuri miliyari 70 z’ama-rand (miliyari 4,5 z’amadolari y’Amerika), kandi ko yashakaga guhabwa angana 15% byayo.

Vodacom yavuze ko izajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

BBC

Related posts

Agahinda k’abagore bakuyemo inda

Emma-Marie

USA: Harvey Weinstein wahamwe no gufata abagore ku ngufu bamusanzemo coronavirus

Emma-marie

Igikomangoma Louise yaretse iby’ibwami ajya gukorana na fiancé we w’umupfumu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar