Image default
Abantu

Umugore wa Rwatubyaye yaruciye ararumira abajijwe niba abana afite ari ab’uyu mukinnyi

Hamida Abdul umunyarwandakazi wemeje ko yamaze gusezerana imbere y’Imana na Abdul Rwatubyaye, yabajijwe niba abana afite yarababyaranye na Rwatubyaye avuga ko iki kibazo bazagisubiza mu minsi iri imbere.

Umwaka ushize nibwo uby’urukundo rwa Rwatubyaye na Hamida rwatangiye kumenyekana ahanini bishingiye ku magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse uyu mukobwa akaba yaramaze kongera izina rya Abdul ku mazina ye.

Mu mpera za 2020 Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI abajijwe igihe azakorera ubukwe na Hamida yavuze ko ubukwe bushobora kuba bwaranabaye.

Ati”ubukwe se? Reka ibyo tubireke bushobora kuba bwaranabaye.”

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 35 wibera mu Mujyi wa Jakarta muri Indonesia, yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Ibibazo byinshi byagarutse k’urukundo rwe na Rwatubyaye aho yabajijwe niba yaramaze gukora ubukwe, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana hasigaye imbere y’amategeko.

Ati”Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike.”

Abantu bagera muri batatu babajije niba abana be babiri afite yarababyaranye na Rwatubyaye abasubiza ko iki kibazo bazagisubiza vuba.

Ati”iki kibazo tuzagisubiza vuba turi kumwe (na Rwatubyaye), tukugiyemo umwenda wo kugusubiza.”

Hamida afite abana babiri umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 3.

Hamida avuga ko aziranye na Rwatubyaye Abdul kuva bakiri bana, ubu bakaba bamaze imyaka 3 bakundana.

SRC:ISIMBI

Related posts

I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya

Emma-Marie

Gicumbi: Umwana w’imyaka 17 arasaba ubufasha nyuma yo guterwa inda n’umwarimu wamwigishaga agahita atoroka

Emma-marie

Kenya: Aba-Rasta barasaba kwemererwa gukoresha urumogi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar