Image default
Utuntu n'utundi

Umugore yareze umugabo we mu Rukiko akiza n’abandi

Agnes Sithole yabaye intwari ku bagore ibihumbi amagana b’abirabura muri Africa y’Epfo.

Ku myaka 72, yareze umugabo we mu rukiko ngo amubuze kugurisha inzu yabo atabishaka – ni urubanza rwamaze imyaka myinshi kubera amategeko y’ibihe bya apartheid, agumana ibyo yemerewe n’amategeko.

Akimara gushaka, yahise abona ko urushako rwe ruzagorana. Mu 1972 yashakanye na Gideon, umusore bakundanye kuva mu mashuri yisumbuye, ariko ntibyatinze gutangira kwihanganira imyaka myinshi yo kumuca inyuma.

Ati: “Yahoraga afite abandi bagore, ariko ibyo ntacyo byari bintwaye kugeza mu 2016 na 2017, ubwo yashakaga kugurisha ibyo dutunze byose.

“Igisubizo cye cyahoraga ari kimwe – ko ari inzu ye, umutungo we, ko nta na kimwe mfite.”

A photo of Agnes Sithole

Abonye agiye kubura iwe, mu 2019 Agnes yiyemeje kurega umugabo we mu nkiko za Africa y’Epfo, ikintu kidasanzwe ku bagore b’abirabura bo mu kigero cye.

Ati: “Icyo gihe nari mfite imyaka 72 nari kujya hehe, nari guhera hehe? Rero amahitamo yonyine nari mfite kwari ukwirwanirira cyangwa kwisanga mu muhanda ku myaka yanjye.

“Ntekereza ko iyo mpamvu ariyo yanteye ubutwari. Iyo hataba iyo mpamvu yenda sinari no kubikora. Nagombaga kuba umuntu uvuga ngo hoya.”

‘Abagore nta mahitamo bafite’

Agnes yashatse umugabo mu gihe Africa y’epfo yategekwaga na ba nyamucye b’abazungu kandi abirabura bashyingirwaga mu buryo bwitwa “kudasangira umutungo”, bwahaga abagabo bonyine uburengangira ku mutungo wose.

Agnes ati: “Icyo gihe, abagore nta mahitamo na macye bari bafite – byari ukwemera gushyingirwa gutyo cyangwa ntuzabone umugabo.”

Impinduka mu itegeko ry’umuryango ryo mu 1988 zemereye abirabura bashakanye uburenganzira bungana ku mutungo hagati y’umugabo n’umugore.

Ariko, ntibihite biba bityo. Abagore bagombaga kugaragaza ko abagabo babo ari ko babishaka, bakishyura ikiguzi cyo kubisaba, bikigwaho mu gihe cy’imyaka ibiri.

Agnes aribuka ko “twari tubizi ko amategeko yahindutse tukagira ngo yahindutse kuri twese. Nyuma nibwo nabonye ko amategeko ambeshya, nibwo nabonye ko ngomba kubirwanya.”

‘Ndi impirimbanyi’

Agnes yavukiye i Vryheid mu majyaruguru y’intara ya KwaZulu-Natal.

Mu myaka ya 1940 iki gihugu cyari kigabanyijemo ibice biboneka neza mu bukungu hashingiwe ku ibara ry’uruhu.

Agnes yashakanye na Gideon umukunzi we wo ku ishuri ryisumbuye mu 1972

Agnes yashakanye na Gideon umukunzi we wo ku ishuri ryisumbuye mu 1972

Se wa Agnes yakoraga isuku muri za gariyamoshi za South African Railways akanakorera icyayi “ba shebuja b’abazungu mu biro byabo”.

Nyina yari “umukobwa wo mu gikoni” wokoraga amasuku akanatekera “imiryango ikize y’abazungu.”

Ati: “Navukiye mu muryango ukennye cyane kurusha iyindi, ababyeyi banjye bari ba nyakabyizi. Baduhaye urugero rwiza.

“Twajyaga gusenga buri cyumweru. Ubwo nakuraga, Abagatolika ntibari bemerewe gatanya, nubwo nabonaga ko hari ibintu bitagenda neza.”

Yongeraho ati: “Nanjye sinifuzaga gushaka undi mugabo cyangwa ngo abana banjye bakure badafite ababyeyi bombi mu rugo. Ni byo nakuze mbona.”

Muri izo ngorane, Agnes yabonye ababyeyi be bakora ibishoboka baragumana anabona uko bashakishirizaga abana babo imibereho, bituma yiyemeza gushaka uko azabaho neza.

Yize igiforomo mbere yo gushakana na Gideon. Nyuma, yatangiye gucururiza imyenda iwe agenda anakora indi mirimo inyuranye ngo abone uko abaho.

Agnes (ibumoso) yakoze nk'umuforomokazi mbere yo gushinga urugo

Agnes (ibumoso) yakoze nk’umuforomokazi mbere yo gushinga urugo

Agnes na Gideon babyaranye abana bane. Ati: “Ntibyatinze kubona ko byose ari njye bireba, kuko umugabo wanjye yahoraga hanze ubundi akagaruka mu rugo.

“Nashoboraga kuva ku kazi, nkahita ntangira kudoda, kugura no kugurisha imyenda. Nakoraga ibintu byinshi icya rimwe kuko nari nariyemeje ko abana banjye bagomba kwiga.

“Ndi impirimbanyi yavutse gutyo, ubuzima bwanjye bwose bwari uguhirimbana. Aho kurwana n’umuntu ngo ankorere iki, nakoraga byose nkakikorera.”

Kuri Agnes, urushako rwabo mu myaka icyenda ishize nibwo rwarindimutse. Nyuma y’uko umugoroba umwe avuye mu kazi, agasanga Gideon yimukiye mu nzu iri ku ruhande ntacyo yamubwiye.

Bakomeje kubana mu nzu imwe ariko mu by’ukuri babaho ubuzima butandukanye.

Ati: “Twashoboraga guhurira muri koridoro cyangwa ku madarajya cyangwa muri parking ariko ntihagire ubwira undi ijambo.

Agnes avuga ko Gideon atigeze amubwira umugambi we wo kugurisha inzu kandi “byari igitangaza kubona abaguzi bagera iwanjye ngo baje kuyireba.”

Abonye ko ashobora kwisanga nta ho kuba afite, mu ntangiriro za 2019 yatanze ikirego cyo gucunga nabi umutungo – avuga ko nawe yagize uruhare mu kubaka inzu y’umuryango kandi basangiye umutungo.

Hashize imyaka ibiri, urukiko rw’Itegekonshinga rwa Africa y’Epfo rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rukuru ko amategeko ariho avangura abashakanye b’abirabura, by’umwihariko abagore.

Rwategetse ko abashakanye bose mbere ya 1988 bagomba kujya mu buryo buha uburenganzira bungana abagore ku mutungo w’umuryango.

Agnes n’umukobwa w’umuhererezi bari mu cyumba cyabo barebera kuri Internet ubwo urukiko rwasomaga uyu mwanzuro.

Mbere, ntiyari yabonye ko yatsinze urubanza kugeza umunyamategeko we amuhamagaye.

Ati: “Ntabwo twabashaga gusobanukirwa ibiri kuba kubera amagambo akoreshwa mu mategeko. Ntacyo twiyumviraga. Nari mfite imbeho mu nda, nari mfite ubwoba ariko mfite n’icyizere.

Nyuma umunyamategeko we yahise amusobanurira ibyavugwaga kandi ko yatsinze urubanza rwe.

Ati: “Nararize kubera ibyishimo. Kubera njyewe ibihumbi n’ibihumbi by’abagore bashatse bafite ibibazo nk’icyanjye baratsinze.”

Agnes avuga ko umuhate we kwirwanirira awucyesha ibibazo yaciyemo mu myaka yose.

Ati: “Ni ko nteye, ni we ndi we kandi niko nkora, nifuza kwigenga mu buryo bwose. Birumvikana ni ibintu bidasanzwe mu muco wacu cyane ku bagore b’ikigero cyanjye.

“Gutsinda urwo rubanza ni kimwe mu bintu byiza cyane byambayeho mu buzima.”

Iminsi ibiri mbere y’uko apfa, yasabye imbabazi umugore we n’abakobwa be kubera uko ibintu byagenze mu buzima.

Agnes nyuma yamenye ko Gideon inzu yabo yasize ayiraze undi muntu. Ariko umwanzuro w’urukiko urusha imbaraga iryo rage rya Gideon.

Ati: “Twaramubabariye kandi turi mu mahoro. Ntacyo nicuza kandi icy’ingenzi ni uko nakoze ibyo nasabwaga byose mu rushako [kugeza rurangiye].

“Nta kintu cye nigeze nifuza ariko yashakaga kubitwara byose, n’ibyo nanjye nari mfite navunikiye, ibyo nibyo ntashakaga.”

SRC:BBC 

Related posts

Wari uziko uturemangingo-fatizo tw’umubiri tuba dushya buri myaka irindwi ?

EDITORIAL

“Impinduka mu mihango no kuva bititezwe nyuma yo gukingirwa Covid bikwiye gukorwaho iperereza”

EDITORIAL

Yakust: Wari uziko hari igihe ubukonje butuma umuneke uhinduka nk’inyundo?

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar