Image default
Amakuru

“Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021”

Ubutumwa Minisiteri y’Ibikorwa remezo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021.

Image

Ubwo butumwa buragira buti “ Agace ka Base-Rukomo (51Km) kamaze kurangira, naho aka Rukomo-Nyagatare(73.3Km) kageze kuri 83%. Uyu muhanda uzihutisha ubuhahirane mu Karere, woroshye n’ingendo”.

Image

Tariki  9 Ukuboza 2015, Ikigega cy’Ubukungu cya Koweti (KFAED) cyagurije u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 15 azifashishwa mu gukora umuhanda Rukomo-Nyagatare, ugashyirwamo na kaburimbo. Icyo gihe mu kiganiro Minisiteri y’imali n’igenamigambi, Amb Gatete Claver  yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko uyu muhanda uzaba uhuza intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, aya mafaranga ari yo yaburaga ngo utangire ukorwe.

Image

Ubwo imirimo yo kuwubaka yatangiraga muri Werurwe 2019, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko uzuzura utwaye miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Amakuru mashya muri RCS

Emma-marie

Bugesera: Haravugwa icyenewabo na ruswa mu gutanga imfashanyo y’ibiribwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar