Image default
Amakuru

“Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021”

Ubutumwa Minisiteri y’Ibikorwa remezo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021.

Image

Ubwo butumwa buragira buti “ Agace ka Base-Rukomo (51Km) kamaze kurangira, naho aka Rukomo-Nyagatare(73.3Km) kageze kuri 83%. Uyu muhanda uzihutisha ubuhahirane mu Karere, woroshye n’ingendo”.

Image

Tariki  9 Ukuboza 2015, Ikigega cy’Ubukungu cya Koweti (KFAED) cyagurije u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 15 azifashishwa mu gukora umuhanda Rukomo-Nyagatare, ugashyirwamo na kaburimbo. Icyo gihe mu kiganiro Minisiteri y’imali n’igenamigambi, Amb Gatete Claver  yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko uyu muhanda uzaba uhuza intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, aya mafaranga ari yo yaburaga ngo utangire ukorwe.

Image

Ubwo imirimo yo kuwubaka yatangiraga muri Werurwe 2019, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko uzuzura utwaye miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 63 Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze

EDITORIAL

 ‘Ibiturika’ byafatanywe Umunyamakuru Phocas Ndayizera ngo byagombaga gusenya ibikorwa bikomeye bya Leta

Emma-marie

Perezida Kagame yavuze icyo azakora narangiza imirimo yashinzwe n’Abanyarwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar