Image default
Abantu

Umunyarwanda Ncuti Gatwa yanditse amateka mu Bwongereza

BBC yatangaje ko Mizero Ncuti Gatwa azasimbura Jodie Whittaker nk’umukinnyi mukuru mu ruhererekane rwa filime Doctor Who rwo kuri televiziyo.

Gatwa, w’imyaka 29, abaye uwa 14 ugeze muri uwo mwanya muri icyo kiganiro cyamamaye gishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi (science fiction), akaba ari we wa mbere utari umuzungu ugiye gukina muri uwo mwanya w’imena.

Ncuti Gatwa Is Setting The Right Example

Uyu mukinnyi wa filime wo muri Scotland (Écosse), wavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, azwi cyane mu gukina muri filime y’uruhererekane Sex Education yo kuri Netflix.

Yagize ati: “Ntewe icyubahiro cyinshi, mfite amashyushyu arenze kandi birumvikana mfitemo ubwoba bucyeya”.

Ncuti Gatwa Is Setting The Right Example

Yongeyeho ati: “Uyu mwanya n’iki kiganiro bivuze byinshi cyane ku bantu benshi cyane ku isi, barimo nanjye, kandi buri muntu wese mu bambanjirije b’impano zihebuje yakoze iyo nshingano n’ishema mu buryo burimo kwigengesera cyane gushoboka.

“Nzagerageza uko nshoboye kose [nanjye] mbikore nk’uko”.

Gatwa azatangira gukina muri uwo mwanya mu 2023.

Russell T Davies, uyobora icyo kiganiro, yavuze ko Gatwa “yatwemeje [yadutangaje]” mu ibazwa rye.

Davies yagize ati: “Rimwe na rimwe impano itambuka mu muryango kandi ikagaragara cyane ishize amanga ndetse ari nziza cyane, kuburyo mpagarara gusa nitaje natwawe ngashimira abakinnyi banjye bagize amahirwe”.

Davies, wanditse amakinamico Queer As Folk na It’s A Sin, agarutse kuyobora iki kiganiro nyuma yuko yari yakivuyemo mu mwaka wa 2009.

Historia y biografía de Ncuti Gatwa

Yatangaje ifoto yifotoye ari kumwe na Gatwa, mu muhango w’ibihembo bya Bafta kuri iki cyumweru.

Gatwa yageze muri Scotland ari umwana w’igitambambuga ubwo umuryango we wahungaga jenoside yo mu Rwanda mu 1994, ndetse hari igihe atari afite aho kuba, mbere yuko abona ubuzima bwiza nk’umukinnyi wa filime.

Whittaker yari yabaye umukinnyi mukuru mu mwaka wa 2017, aba Doctor Who wa mbere w’umugore. Azasezerera mu gice (episode) cyihariye cy’iyi filime y’uruhererekane kizatambuka ku muhindo (automne) w’uyu mwaka.

@BBC

Related posts

Uwamaliya Fanette wigeze kuba umunyamakuru yitabye Imana

EDITORIAL

Dr Bihira Pierre Canisius ari mu maboko ya RIB

EDITORIAL

Canada: Umunyarwanda yanditse igitabo giha umurongo abifuza kuba abasemuzi b’indimi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar