Image default
Imyidagaduro

Nshimiye n’ababajwe n’amahitamo ya Jury-Miss Burundi

Miss Burundi 2022 Kelly Ngaruko avuga ko atewe “icyubahiro [iteka]” no kuba yambaye ikamba rya Nyampinga w’igihugu, kandi ko ashimiye buri muntu wese wamushyigikiye “ntibagiwe abababajwe n’amahitamo y’akanama nkemurampaka”.

Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bavuze ko atari we wari ukwiye iri kamba, bavuga ko hashobora kuba hagendewe ku buhanga bwe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) mu mibare (cyangwa ibiharuro mu Kirundi) yakuye kuri Kaminuza ya Millikin muri Amerika.

Ngaruko Kelly yambikwa ikamba rya Miss Burundi 2022

Umushinga we ni uwo guteza imbere ubucuruzi buciriritse. Yari ahagarariye umujyi wa Bujumbura, akaba ku wa gatanu nijoro ari bwo yatorewe kuba Nyampinga w’u Burundi w’uyu mwaka, mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyabereye mu Kigobe.

Aganira na BBC habura amasaha ngo hamenyekane uwegukanye iri kamba, Sultan Suleiman, ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise riri mu bategura Miss Burundi, yavuze ko gutorwa nka Miss hashingirwa ku “mushinga mwiza gusumba abandi”.

Suleiman yavuze ko “ubwiza, umuco n’akaranga” biri mu bigenderwaho “ariko si byo biza imbere ya byose”, ahubwo akamaro umushinga ufite ku gihugu.

Mu butumwa bwo kuri Twitter yanditse mu Gifaransa, Miss Ngaruko yagize ati: “Nshimiye abanshyigikiye bose ntibagiwe abababajwe n’amahitamo y’akanama nkemurampaka”.

Image

“Imvugo yanjye ntiyahindutse. Mbafitiye icyizere, icyerekezo cyanyu n’imishinga yanyu kandi iri kamba rihagarariye intambwe ya mbere [itewe] mu gutuma umukobwa atera imbere mu bucuruzi”.

Sezerano Arlène Antoine ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi (1ère Dauphine), Ishimwe Aimée Gloire aba igisonga cya kabiri (2ème Dauphine), naho Ndahiro Mégane aba Miss Popularity (wakunzwe na rubanda).

Mu bihembo Miss Burundi yegukanye, harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, hamwe n’umushahara wa buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe, uzafata abarirwa muri miliyoni 3,2 z’amafaranga y’u Burundi, no kumurihira amashuri mu gihe cy’umwaka umwe.

Image

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi agenewe miliyoni 2 z’amarundi hamwe no kumurihira amashuri mu mwaka umwe, igisonga cya kabiri miliyoni 1,5 no kumurihira amashuri, naho Miss Populaire (Popularity) agenewe miliyoni 1 y’amarundi no kumurihira amashuri.

Hari kandi n’igihembo cya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Burundi yatanzwe na Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, yo kugabanywa Miss Burundi n’abo bakobwa batatu bamukurikiye, yo kubafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Image

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari ryatangiye ririmo abakobwa 57, mu cyiciro cya nyuma hari hasigayemo abakobwa 12, ariko ku munsi wa nyuma uhagarariye intara ya Kayanza ntiyashoboye kwitabira kubera uburwayi, nkuko bivugwa n’abateguye iri rushanwa.

@BBC

Related posts

Covid-19 itumye imikino Olempike isubikwa

Emma-marie

Indirimbo ya Shakira yibasira uwahoze ari umugabo we yaciye agahigo kuri Youtube

Emma-Marie

Justin Bieber arashinjwa gusambanya abakobwa babiri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar