Image default
Imyidagaduro

Rihanna aratwite

Bafatanye ikiganza mu kindi, umuhanzikazi Rihanna w’imyaka 33 y’amavuko n’umukunzi we akaba n’umuraperi A $ AP Rocky bahishuriye abafana babo ko bitegura kwibaruka imfura yabo.

Aya mafoto yasohotse kuri uyu wa mbere mu Kinyamakuru ‘TMZ’ Rihanna yambaye ikote rirerire n’ipantalo y’ikoboyi, afatanye mu kiganza n’umukunzi we kandi ubona ko afite akanyamuneza ku maso.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Rihanna atwite, ariko yaba we cyangwa umukunzi we nta numwe wari waragize icyo atangaza kuri aya makuru.

Rihanna na A $ AP Rocky “amazina ye bwite ni Rakim Mayers” bari mu rukundo guhera mu ntangiriro za 2000, ariko bagaragaje ko bashobora kuba bari kumwe mu Kuboza 2019, ubwo bari bitabiriye ibihembo ibirori bya Fashion Awards.

Uyu muraperi yashyize ahagaragara umubano wabo muri Gicurasi 2021, muri Amerika “GQ” . Kuva icyo gihe bafotowe inshuro nyinshi na paparazzi, bagaragaza cyane ko bari mu rukundo kuruta mbere.

Mbere yo kuba abakunzi, Rihanna na A $ AP Rocky bari inshuti zisanzwe mu myaka myinshi yashize. Muri 2012 basohoye remix ya “Cockiness’ bari kumwe.

Uyu muraperi kandi niwe wafunguye Rihanna’s Diamonds World Tour mu yabereye muri Amerika muri 2013.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Adele yavuze ibyihariye ku buzima bwe no ku gikomere yatewe na Se

Emma-Marie

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague w’imyaka 21 yateye igikumwe-Amafoto

Emma-Marie

Inyungu za Miss Rwanda 2020 ntizizacungwa na Rwanda Inspiration Back Up

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar