Umuhanzi Igor Mabano yareye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise “Urakunzwe” mu rugo rw’umuhanzikazi Knowless yifashishije ikoranabuhanga.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020 guhera saa kumi nibwo iki gitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iki gitaramo cyabereye mu busitani bwo kwa Ishimwe Clement n’umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc (Knowless) kinyuzwa kuri ku rubuga rwa Youtube hifashishijwe MK1TV.
Igor Mabano akaba yarafashijwe na ‘Symphony Band’ igizwe n’abanyeshuri bize mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.
Indirimbo zigize ‘album’ ya mbere ya Igor Mabano nizo yaririmbye hamwe n’izindi zitarasohoka. Uyu muhanzi kandi yafatanyije n’umuhanzi Nel Ngabo bakoranye indirimbo yitwa “Gake” Knowless nawe akaba yararimbye indirimbo ze nka “Nyigisha”, na “Blessed”.
Iki gitaramo cyarangiye gikurikiwe n’abantu bagera kuri 700 bari mu mpande zitandukanye z’Isi.
Igor Mabano yari yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu ye tariki 21 Werurwe 2020 ariko kiza gusubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Iriba.News@gmail.com