Image default
Utuntu n'utundi

Baratabariza Inzovu imaze imyaka isaga 20 ifungiye mu Buhinde

Mu myaka 24 ishize, inzovu yari ikiri nto bise Shankar yakuwe muri Africa ipakirwa mu ndege ijyanwa mu Buhinde, ishyirwa muri zoo mu murwa mukuru New Delhi. Ubu, mu rukiko rukuru rwaho hari ikirego gisaba ko isubizwa imuhira.

Inyandiko yasinyweho n’abantu hafi ibihumbi ijana ibisaba yatangijwe na Nikita Dhawan w’imyaka 16 washinze ikigo Youth For Animals ivuga ko Shankar imaze imyaka myinshi ifungiye mu kato.

Iyo nyandiko ishinja kandi abashinzwe iyo zoo gufata nabi iyi nyamaswa . BBC yabajije abayishinzwe ku bivugwa banga gusubiza.

Madamazela Nikita agira ati: “Umuco w’Ubuhinde uha inzovu umwanya wo hejuru. Ziri ahantu hose, mu nsengero, mu ngo bwite z’abantu, ziri mu mateka yacu. Ariko ntabwo tuzitaho.”

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’inyamaswa zimaze igihe kinini zisaba ko inzovu zifungiwe ahantu runaka zifatwa neza.

Shankar ni imwe mu nzovu ebyiri zo muri Africa ziri muri zoo mu Buhinde – iya kabiri ni indi nayo y’ingabo iri muri Mysuru zoo muri leta ya Karnataka.

Shankar ariko ntiyahoze iba yonyine  yaje mu Buhinde mu 1998 iri kumwe na ngenzi yayo y’ingore yiswe Bombai.

Izi nzovu zombi zari zikiri nto  zifite amatwi magari atuma byoroha kuzitandukanya n’izo muri Aziya zaje nk’impano ya Zimbabwe ku wahoze ari Perezida w’Ubuhinde Shankar Dayal Sharma.

Shankar

Abashinzwe zoo Shankar ibamo bo bavuga ko batazi aho yavuye muri Africa.

Mu myaka runaka, Shankar na Bombai zabonekaga nk’izinezerewe muri zoo, zikina, zikoranaho, zihumurizanya.

Ariko mu 2005, Bombai yapfuye urutunguranye, nk’uko iriya nyandiko ibivuga. BBC ntiyashoboye kumenya impamvu y’urupfu rwayo.

Kuva icyo gihe, Shankar yabayeho ukwa yonyine. Ubu ku myaka irenga 26 ifite, ifungiranye “mu ruzitiro rw’ibyuma”, nk’uko Nikita abivuga.

Uyu mukobwa yiyemeje kurwanirira iyi nzovu ngo irekurwe nyuma y’uko asuye aho ifungiye mu kwezi kwa Nzeri (9) gushize.

Ati: “Icyambabaje bikomeye ni uko imerewe, ubona ko ifite agahinda kenshi”.

Muri iyo zoo hari izindi nzovu ebyiri zo muri Aziya.  Laxmi na Hira. Ariko zifungiye ukwazo, bigatuma zidashobora guhura na Shankar.

Iyi zoo ivuga ko iri gushaka uko Shankar ivanwa mu kato – nk’uko umuyobozi wayo Sonali Ghosh yabibwiye ikinyamakuru Indian Express mu Ugushyingo (11) gushize, ko yandikiye pariki zo muri Africa ngo arebe niba hari iyabaha indi nzovu byabana, cyangwa bakayitwara.

Mu mashyamba, inzovu zibaho mu mashyo aba yegeranye cyane kandi zikamenya kubana neza.

Inzobere zivuga ko gufungira inzovu ukwazo bigira ingaruka mbi ku mitekerereze yazo, bigatuma zigira imyifatire idasanzwe.

Uko imyaka yagiye ishira, imyifatire ya Shankar yagiye itera impungenge abarengera inyamaswa, barimo ikigo Aspinall Foundation cyasabye ko cyayijyana muri Africa kikanafasha kuyisubiza mu buzima bw’izindi, ku kiguzi cyabo.

Nikita na we yatangije iriya nyandiko isaba iyo zoo kurekura Shankar ikajyanwa “mu buzima bw’inyamaswa ahaba izindi nzovu zo muri Africa”. Abantu barenga 95,000 bamaze gusinya ubwo busabe kugeza ubu.

Sonila Ghosh avuga ko urukiko nirutegeka ko Shankar yimurwa, izasuzumwa n’abahanga bakaba ari bo bemeza niba imeze neza ku buryo yakwimurwa.

Ati: “Igitekerezo si ukuyiterura bakayijyana ahantu runaka muri Africa gutyo gusa.”

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko inzovu zitabasha kuba muri za zoo.

Mu 2009, abashinzwe inyamaswa zo muri zoo mu Buhinde baciye ibyo kumurika inzovu muri zoo banabuza korora inzovu ukwa yonyine igihe kirenga amezi atandatu.

Ariko abarengera inyamaswa bavuga ko ibyo nta kinini byahinduye ku mibereho y’inzovu nka Shankar zifunzwe.

Byitezwe ko icyemezo cy’urukiko kuri Shankar gishobora kubera inyungu izindi nzovu zifunzwe mu Buhinde.

SRC:BBC

Related posts

Vatican yatangiye iperereza ku kuntu Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli kuri instagram

Emma-marie

Biden mu gahinda kubera urupfu rw’imbwa ye

Emma-Marie

Gushima uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar